Zimbabwe: Umukambwe Robert Mugabe ntakibasha no gutambuka

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 94, kuri ubu ntakibasha no gutambuka nyuma y’amezi abiri amaze muri Singapore yivuza nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 Ugushyingo na Perezida Emmerson Mnangagwa wamusimbuye mu nama y’ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi kuva mu 1980.

Arashaje birumvikana, ntagishobora gutambuka , ariko ibyo azakenera byose tuzabisubiza ,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Mnangagwa atangariza abagize ishyaka uko ubuzima bwa Mugabe ufatwa nk’uwashinze igihugu buhagaze.

Yakomeje agira ati: “ Tumwitaho. Ni umubyeyi washinze igihugu cya Zimbabwe

Ibi Perezida Mnangagwa yabbibwiraga abayoboke ba Zanu-PF bari bateraniye ahitwa Zvimba, mu ntara Mugabe akomokamo, mu birometero nk’ijana mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Harare.

Robert Mugabe amaze muri Singapore, aho yari asanzwe n’ubundi ajya kwivuriza kuva kera, akaba yaragombaga kugaruka mu gihugu kuwa 25 Ukwakira ariko agakomeza kumva atameze neza nk’uko Mnangagwa yakomeje avuga.

Yakomeje agira ati: “ Ariko, ejo nakiriye ubutumwa bumbwira ko yumva arimo aramera neza. Ashobora gutaha kuwa 30 Ugushyingo .”

Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko Perezida Mnangagwa n’ubundi yahoze ari ukuboko kw’iburyo kwa Robert Mugabe mbere yo kwirukanwa ku mwanya wa visi perezida mu Ukwakira 2017, icyemezo cyahise kinihutisha ihirima ry’ubutegetsi bwa  Mugabe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *