RDC: Igipolisi kiravuga ko nta mukandida n’umwe wujuje ibisabwa ngo ahabwe abamurinda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Igipolisi cya Congo (PNC) Pierrot Mwanamputu, aremeza ko nta mukandida n’umwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu wigeze witabira ubutumire bwacyo bwo kujya kuzuza ibisabwa n’ubuyobozi ngo ahabwe abapolisi bazaba bamucungiye umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza. Igipolisi kikaba cyasubizaga umukandida Theodore Ngoy uvuga ko minisiteri y’umutekano yanze kubacungira umutekano.

Col Pierrot Mwanamputu yagize ati: “K uki badashaka kohereza ababahagariye ngo bajye kuzuza ibisabwa n’ubuyobozi? Simbyumva. Abapolisi barahari. Nta mukandida n’umwe wohereje umuhagarariye kubafata .”

Mu ibaruwa uyu mukandida Theodore Ngoy yoherereje minisitiri w’umutekano, Henri Mova Sakany, yavuze ko kugirango amatora agende neza abakandida baba bagomba kurindwa ndetse akavuga ko hari umukandida wagiye gusaba abamurinda bakabamwim nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Uyu mukandida avuga witwa Tshiani ngo yageze no ku biro bishinzwe kurinda abayobozi bamusaba gusubira iwe agategereza itsinda ngo ryagombaga kuzamuzanira ibikenewe n’abapolisi ariko ngo nta muntu wigeze amugeraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *