Umuhanzi Chris Brown afite akanyamuneza aterwa no kuba Rihanna yaratandukanye n’uwo bahoze bakundana, Hassan Jameel kuko ngo yatinyaga ko bashyingiranwa kandi na we akimukunda.
Inshuti ya hafi y’uyu muhanzi yatangarije Hollywoodlyfe ko Chris agifite icyifuzo cyo kuba yabana na Rihanna kandi ko yari ahangayitse ubwo uyu mukobwa yari mu rukundo n’umuherwe Jameel.
Yagize ati “ Chris arishimye kuva byamenyekana ko Rihanna yatandukanye na Jameel. Yari afite ubowba ko bazashyingiranwa bityo akaba arasenyutse. Ubu bivuze ko hakiri icyizere.”
Iyi nshuti ya Breezy nk’uko bakunda kumwita ivuga ko n’ubwo bimeze gutya Chris Brown azi neza ko ari urugamba rukomeye kuba yakwigarurira umutima wa Rihanna.
Iti “ Kugarura Rihanna ntibyoroshye, azi ko bikomeye ariko nanone yiteguye guhangana na byo. Chris yahuye n’abagore benshi ariko nta n’umwe yaha amahirwe mu gihe Rihanna akiri ku isoko.”
Aya magambo agarutse mu bitangazamakuru nyuma y’aho ifoto ya Rihanna yambaye umwenda w’imbere yongeye gukurura ijisho rye.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Chris Brown abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyizeho agashusho (emoji) kagaragaza ko yatangaye.
Chris Brown akomeje kwerekana ko akurikiranira hafi ibyo Rihanna akora nyuma yo gutandukana kwabo.
Chris Brown yakundanye na Rihanna mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.
Nyuma yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa, Nia Guzman muw’ 2014.


