Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe rwemeje ko ruhaye agaciro ibyumvirijwe kuri telephone yakoreshwaga na Nicolas Sarkozy wahoze uyobora u Bufaransa ndetse akaba agomba gukurikiranwa ku byaha bya ruswa no gukoresha umwanya yari afite mu nyungu ze. Kugeza ubu nta kabuza Sarkozy agomba kugezwa imbere y’inkiko akisobanura.
Ikibazo cyo kumviriza ibyo Sarkozy yavugiraga kuri telephone nicyo cyari kigishidikanywaho n’abashinzwe kunganira Sarkozy. Usibye ibyaganiriwe kuri telephone hagati y’umwunganizi we mu mategeko ndetse n’umuvugizi w’ihuriro ry’abunganizi mu mategeko b’i Paris , n’ibindi byose byafashwe byahawe agaciro n’Urukiko Rusesa Imanza ari narwo rukiko rukuru mu Bufaransa.
Intandaro y’ibyaha Sarkozy akurikiranweho ni ugukekwaho kuba ibikorwa byo kwiyamamaza bye mu 2007 byaratewe inkunga n’uwahoze ari perezida wa Libya, Kadhafi. Bivugwa ko abacamanza bumvirije Sarkozy ndetse n’umwunganizi we mu mategeko, Thierry Herzog, bakaza kuvumbura ko aba bagabo bombi bakoreshaga umurongo wa telephone utazwi, basanga numero yakoreshwaga yari ibaruye kuri Paul Bismuth nawe batangira kuwumviriza.

Mu kumviriza uyu murongo nk’uko mu nkuru yabanje twabibabwiye, byagaragaye ko uwahoze ari perezida w’u Bufaransa yashatse kuri Gilbert Azibert, wari ukuriye urukiko rusesa imanza, amakuru ku byafashwe kuri gahunda ze nka perezida ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Sarkozy akaba yaremereye Gilbert ko namuha ayo makuru azahabwa umwanya mwiza i Monaco.
Ibyo biganiro kuri telephone byafashwe byumvisha neza uko habayeho kugerageza guha ruswa umucamanza wo muri uru rukiko rusesa imanza kugirango amuhe amakuru y’ibanga yari akeneye.
Nicolas Sarkozy nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, yumvaga atazavumburwa kuko yakoreshaga numero ibaruye ku rindi zina rya Paul Bismuth, ariko aza kuvumburwa urukiko ruha agaciro uburyo bwakoreshejwe n’abacamanza bakoze iperereza bwo kumviriza.
Kugeza ubu ikibazo cya Sarkozy kiri mu maboko y’abacamanza aho urubanza ngo rushobora gutangira mu mwaka utaha, kandi iki kikazaba ari igihe kibi kuri Nicolas Sarkozy wateganyaga guhatanira kongera kuyobora u Bufaransa mu 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


