Abaturage bo mu gihugu cya Ghana banyurwa no kubaza imva zigaragaza ubuzima bwa ba nyakwigendera, inzozi z’ibyo bifuzaga kugeraho ndetse n’ibyo bakundaga, ku muntu wari usanzwe ari intavugirwamo, ashyingurwa mu isanduku ifite ishusho y’urusenda.
Abo mu miryango ya ba nyakwigendera bemeza ko abapfuye bakwiye gusezerwaho mu buryo bwiza cyane bushoboka, aho usanga imihango yo gushyingura yitabwaho cyane.
BBC yasuye amabarizo ya Kane Kwei mu murwa mukuru Accra no mu mujyi wa Kumasi mu Majyepfo y’igihugu, baganira n’abakozi bo muri ayo mabarizo babaza amasanduku agendanye n’ibyo abo mu miryango ya ba nyakwigendera bifuza.
Ayo mabarizo yitiriwe Seth Kane Kwei, bamwe bavuga ko ari we wa mbere watangije kubaza amasanduku muri ubwo buryo.
Mu gihe Ghana ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihinga cocoa, ikorwamo shokola (chocolat), imiryango ituye mu bice by’icyaro ikusanya ndetse ikizigamira amafaranga aba yavuye muri ubwo buhinzi, bashyingura ababo mu masanduku akoze mu ishusho ya cocoa.

Amasanduku akoze gutyo ashobora kugurwa amadolari arenga 1000 y’Amerika, amafaranga menshi ku bahinzi, benshi usanga bakorera ari munsi y’amadolari 3 y’Amerika ku munsi.
Muri rusange, iforoma y’isanduku iterwa n’icyo uwapfuye yakoraga cyangwa icyiciro cy’ubuzima yabarizwagamo.
Eric Adjetey, ukuriye ayo mabarizo ndetse akaba amaze imyaka irenga 50 mu bubaji, agira ati: “Ni yo mpamvu urusenda ruba rufite igisobanuro kirenze kure ubuzima bw’umuhinzi”.

Ibara ry’umutuku no gukarata k’urusenda bigaragaza uko nyakwigendera yari ateye muri kamere ye. “Yari umuntu ushyushye kandi uhindagurika, umuntu udashobora gukinisha”.
Amasanduku afite iforomo y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nayo arogeye muri Ghana. Nk’iyi igaragara muri iyi foto, ni iy’umugabo wari umukire wari utunze imodoka yo muri ubu bwoko ikorerwa mu Budage, kandi imva ye igomba gucukurwa mu buryo iyo modoka iyikwiramo.

Steve Ansah, wabaje iyo sanduku, agira ati: “Iyi ni imwe mu masanduku akunze gukoreshwa cyane. Igaragaza ukuntu nyakwigendera yari umuntu ukize”.
Benshi bita ayo masanduku amasanduku y’inzozi, ariko hano muri Ghana bayita Abeduu Adekai, bishatse kuvuga “amasanduku y’imigani”.
Impamvu ni uko aba afite igisobanuro kindi kihariye bitewe n’iforoma yayo.

Indege nazo ziri mu maforoma akunze gukoreshwa. Nk’iyi ni isanduku y’umwana. Igaragaza ukuntu yashoboye kugera neza mu bundi buzima bwa nyuma y’ubu buzima bwo ku isi.
Rimwe na rimwe, abaturanyi batwerera imiryango ya ba nyakwigendera mu kuriha ikiguzi cy’isanduku.
Mu myaka ya vuba ishize, uburyo bwo gukodesha amazu byarasakaye muri Ghana. Iyi sanduku ni iy’umugabo wakodeshaga amacumbi ye wari ukunzwe cyane kubera kubaka inzu z’amacumbi akazikodesha rubanda.
Bwana Adjetey agira ati: “Muri rusange, ni inshingano z’abo mu miryango yagize ibyago kugura isanduku yo gushyinguramo uwapfuye. Ariko ni nabo bariha ibikoreshwa mu muhango wo gushyingura, birimo nko kugura ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’imyenda y’uwapfuye”.
“Ni umuhango uba guhera ku wa kane kugera ku wa mbere. Ku wa kane, umuryango uhabwa isanduku; ku wa gatanu umurambo ukurwa mu buruhukiro; ku wa gatandatu haba umuhango wo gushyingura, mu gihe ku cyumweru abantu bajya mu rusengero. Ku wa mbere, abagize umuryango babara amafaranga yakoreshejwe n’ayatanzwe nk’inkunga”.
Ababaji babaza isanduku, bakayisena bitegura kuyisiga irangi. Hari umuhanzi ugiye gushyingurwa muri iyi sanduku ifite iforoma y’indangururamajwi.
Bwana Ansah, umubaji, agira ati: “Ntabwo tuzi ingano ya nyakwigendera, rero tuyibaza abo mu muryango we, cyangwa tukayirebera ku mafoto”.
Mu myaka ya vuba ishize, abandi babaji batangiye kubaza amasanduku ajyanye n’isoko ryayo rikomeje kwiyongera muri Ghana.
Ababaji bo muri Ghana akenshi bakoresha ibi bikoresho bikoreshejwe intoki basena ibiti babaza ari nako babiha iforoma y’isanduku baherewe isoko.



