Uhagarariye u Rwanda muri ONU, Ambasaderi Eugene Richard Gasana yaraye abwiye abategetsi b’u Burundi kureka gushyira u Rwanda na Perezida Kagame mu bibazo by’u Burundi kuko ntaho bahuriye nabyo.
Ni nyuma y’aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Aime Alain Nyamitwe avuze ko igihugu cye gifite ibimenyetso by’uko u Rwanda ruri inyuma y’ibibera mu Burundi.

Ibi akaba yabitangaje mu nama ya ONU yabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016 ubwo uyu muryango wari uri kwiga ku bibazo bibera muri aka karere k’ibiyaga bigari.
Minisitiri Alain Nyamitwe yavuze ko ibibazo by’umutekano muke bivugwa mu Burundi u Rwanda rubiri inyuma kandi ko hari ibimenyetso simusiga avuga ko igihugu kizagaragaza.
Uhagarariye u Rwanda muri ONU Ambasaderi Eugene Richard Gasana, mu ijambo yagejeje kubari muri iyo nama,yavuze ko u Rwanda nta ruhare na ruto rwigeze rugira mu bibazo bibera I Burundi kandi ko ntarwo ruzagira.
Ngo igihugu cy’u Rwanda cyasabye umuryango mpuzamahanga kuza mu Rwanda gukemura ibibazo by’impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda bazishakira ahandi zajya kuba kuko zari ziteje ibibazo.Kugeza ubu nta kirakorwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana yakomeje avuga ko igihugu cy’u Rwanda nta ruhare na ruto gifite mu bibera mu Burundi bityo ko kidakwiye kubazwa ibihabera.
Akaba yaboneyeho gusaba leta y’u Burundi kudakomeza gushyira mu majwi u Rwanda na Perezida Kagame ku bibera mu Burundi kuko ntaho bahuriye nabyo.
Hari hashize iminsi leta y’u Burundi ivuga ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo bibera mu Burundi ndetse u Burundi bukavuga ko buzarega u Rwanda mu nkiko mpuzamahanga.
Gusa iyi leta ntitanga ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’u Burundi ahubwo ibyo ivuga biri mu magambo gusa. Abantu batandukanye basesengura politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari bahamya ko ari urwiyenzo leta y’u Burundi ishyira ku Rwanda kugira ngo ahubwo rwinjire mu bibazo by’u Burundi, leta ya Perezida Nkurunziza ihere aho ibona idurumbanya umutekano w’akarere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


