Abaturage b’i Nyanza barifuza ko Rayon Sports yasubizwayo

Sangiza iyi nkuru

Mu inama yahuje abayobozi b’akarere ka Nyanza n’abaturage, batanze ikifuzo cy’uko ikipe ya Rayon Sports yasubizwa ku ivuko.

Abaturage bavuga ko iramutse isubijweyo na bamwe mu baturage b’i Nyanza bagiye gukorera ahandi basubirayo. Baganira na RBA, umwe muri aba baturage yagize ati “turifuza ko Rayon Sport yagaruka i Nyanza, ni uburyo bwiza bwo gukurura bamukerarugendo bakaza bagateza imbere akarere kacu”.

Undi ati “ntabwo tuvuga ko akarere kadutera inkunga kuko turihagije, cyeretse ko kabishatse. Twebwe twagejeje ikifuzo ku karere nabo bazavugane na Rayon Sports”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko ubudasa bw’Abanyenyanza bugomba kugaragara hose.

Ati”Abaturage batugejejeho ikifuzo, ko bashaka ko ikipe ya Rayon Sports yagaruka, tuzavugana n’abayozi b’iyi kipe nibiba ngobwa ikaba yagaruka”.

Rayon Sports yashinzwe mu mwaka wa 1964, ishingirwa mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza, yaje kujya i Kigali mu mwaka wa 1986, mu rwego rwo kwegerezwa abakunzi bayo. Nyuma yaje gusubira i Nyanza ku mugaragaro ku italiki ya 12 Nzeri 2012 ariko mu mwaka wa 2015 yaje gusubizwa i Kigali.

Mugabo Paul/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *