Burundi: Guverinoma ikomeje kwikuraho ibyaha yashinjwaga mu buhamya bw’abahoze bayirwanya

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Burundi kimaze iminsi cyerekana abahoze ari abarwanyi barwanyaga ubutegetsi bitanze kivuga ko bagenda bagiha amakuru atari azwi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe noneho cyerekanye uvuga ko azi uko umuhungu wa Pierre Claver Mbonimpa yishwe.

“Welly Nzitonda yarashwe n’abapolisi ubwo yashakaga kubatera grenade yiruka” , ubwo ni ubuhamya bw’uwitwa Epitace Ingabire w’imyaka 25 kuri ubu uri mu maboko y’inzego z’ubutasi (SNR). Uyu ngo akaba avuga ko yari umurwanyi ukase muri Bujumbura kandi yari inshuti ya nyakwigendera Welly Nzitonda ngo wabaga uri kumwe nabo.

Nk’uko uyu musore yavuze, ngo umuhungu w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu izwi cyane mu karere no hanze yako, Mbonimpa, ngo yahuye n’abapolisi kuwa 06 Ugushyingo ku muhanda wa 12 muri Zone Cibitoke afite grenade y’inshinwa mu myenda ye. Ngo yashatse kwiruka atera grenade abapolisi ariko baramurasa. Yavuze ko ngo batari bazi uwo ari we kandi ngo n’iyo yaba umuhungu wa perezida umunyabyaha aba ari umunyabyaha nk’uko uyu mutangabuhamya wakomeje avuga ko igipolisi cyamumenye nyuma yakomeje avuga.

rps20160322_211603-600x897
Epitace Ingabire

Ibi ariko ngo ntibyabujije ko bivugwa ko nyakwigendera yishwe n’igipolisi kuko ngo ari umuhungu wa Pierre Claver Mbonimpa, umukuru wa APRODH. Uyu mutangabuhamya yavuze ko atari byo kuko yarashwe kubera ko yari afite intwaro.

Uyu musore kandi nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ikomeza ivuga, nngo yanemeye ko yabwiye ibitandukanye n’ibi Human Rights Watch kuko ngo icyo gihe yizeraga icyo barwanira kandi atari yafata icyemezo cyo kwitanga kandi ngo yari yishyuwe.

Ubu buhamya buje nyuma y’ubundi bwatambutse kuwa Gatandatu ushize kuwa 19 Werurwe, aho undi wahoze ari umurwanyi witwa Clovis Kwizera bakunda kwita Desire yatangarije imbere ya televiziyo ko yagize uruhare mu kwica ababikira b’Abataliyanikazi batatu mu Kamenge muri Nzeri 2014 ngo ku mabwiriza ya Alexis Sinduhije.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *