Jimmy Mulisa yacyuriye abafana ba APR FC

Sangiza iyi nkuru

Umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa yacyuriye abafana ba APR FC ko nta kizere bamuhaga mbere y’umukino bagombaga gukina na Club African yo muri Tunisia.

Ni nyuma y’umukino w’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika. Aho APR FC yo mu Rwanda yanganyije ubusa ku bundi na Club African yo muri Tunisia.

Nyuma y’umukino, umutoza Jimmy Mulisa, yavuze ko bakinnye neza kandi ngo yabonye abakinnyi be bakoze ibyo yabasabye gukora. Naho umutoza wa Club African we ashimangira ko babonye igihe kiza cyo kwiga APR FC.

Jimmy Mulisa ati”nta mahirwe twagize, twakinnye neza abakinnyi bange bakoze ibyo nabasabye, twagerageje gutsinda biranga. Nagerageje gukinisha Muhagdili inyuma ye hari abakinnyi batatu bakina basatira.”

Yakomeje agira ati “Ndabizi namwe nta mahirwe mwaduhaga, iyi kipe twayimenye, kuri ngewe ikizere kirahari, ntitwari dufite amahirwe, turamutse tubonnye igitego kimwe hanze byadufasha”.

Umutoza wa Club Africain Chiheb Ellili, wakuye inota rimwe i Kigali aganira n’itangazamakuru yavuze ko ari igihe kiza cyo kwiga APR FC.

Yagize ati ”byose byari  ukwiga, ntabwo twari tuzi ikipe ya APR FC, nanze kubivuga mbere y’umukino, twagize imvune eshatu, Club Africain  ni ikipe yaziba icyo cyuho. Nta makuru twari dufite kuri iyi kipe, twafashe iminota 30 ibanza yo kugira ngo twige iyi APR FC”.

Abakinnyi babanjemo muri APR Fc:  Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Herve; Iranzi Jean Claude, Nshuti Dominique Savio, Hakizimana Muhadjili ,Nkinzingabo Fiston, Mugiraneza Jean Baptiste na Butera Andrew.

Mugabe Paul/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *