Nyamasheke: Amadini n'amatorero arasabwa kongera ingufu mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Kirimbi, mu karere ka Nyamasheke barasaba amadini n’amatorero kugaragaza byinshi mu bikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo isanamitima ribashe kuhashinga imizi.

Ni bimwe mu byifuzo bahaye amadini n’amatorero agera ku umunani ahakorera mu giterane cy’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, cyateguwe n’uyu murenge ku bufatanye  n’aya madini n’amatorero cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ingabire Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, utuye mu kagari ka Nyarusange muri uyu murenge,  avuga ko nyuma yo kwicirwa ababyeyi bombi n’abavandimwe bose agasigara wenyine, bitari byoroshye kubabarira abamugize batyo, ariko ko na we yahoranaga umutwaro uremereye ku mutima uterwa no kutabababarira, ubu akaba atuje,

Yagize ati “ntibyari byoroshye kubababarira nyuma ya Jenoside ariko Leta nziza dufite yatubanishije na bo kandi byagize akamaro gakomeye cyane ku mpande zombi, turabababarira natwe turuhuka imitima, numva ntekanye, nkifuza ko n’abandi bataratera intambwe yo gusaba imbabazi no kuzitanga kubikora kuko biruhura imitima ya bombi.’’

Avuga ko amadini n’amatorero na yo agenda agera ikirenge mu cya Leta ariko uruhare rwayo mu bikorwa bifatika, cyane cyane kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye rutaragera ku rwego  abona rukwiye.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri  Kayinamura Samuel,  wari witabiriye iki giterane, yavuze  ko nubwo ibikorwa by’amadini n’amatorero bishimangira ubumwe n’ubwiyunge bitaraba 100%, ko bihari kandi bishimishije, agasaba bagenzi be bakorera Imana muri uyu murenge wa Kirimbi no mu karere kose ka Nyamasheke kongera ibi bikorwa.

Ati’’ ntibiragera ku 100% ariko intambwe irashimishije,  hari amatsinda agiye yigisha ubumwe n’ubwiyunge kandi no mu materaniro manini turabikora, tukaba twariyemeje kunganira Leta byimazeyo muri iyo gahunda, tukongera gusaba abayobozi n’abayoboke b’amatorero yacu kwirinda ikintu cyose cyabakururamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko tudashobora kubyihanganira na gato.’’

Avuga ko ibiterane nk’ibi bizajya biba ngarukamwaka, abantu bagasasa inzobe bakaganira ku mateka yabo hagamijwe gushaka icyakomeza gutuma bashyira hamwe bagatera imbere.

Muri iki giterane itorero ADEPR ryaremeye inka abantu 4 batishoboye, hanatangwa igare k’utishoboye ufite ubumuga bw’ingingo, abacyitabiriye banarihira mituweli bamwe muri bo batarayibona.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, akavuga ko  akarere gakomeje ibikorwa byinshi bibanisha neza abagatuye n’ubwo hari abagifite imyumvire igayitse, cyane cyane abakirangwaho ibikorwa by’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwe mu batishoboye yaremewe inka mu rwego rwo gushimangira ubumwe nubwiyunge.
Umwe mu batishoboye yaremewe inka mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge
Iri gare na ryo ryagenewe utishoboye ufite ubumuga bwingingo mu rwego rwubumwe nubwiyunge.
Iri gare na ryo ryagenewe utishoboye ufite ubumuga bw’ingingo mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *