Abagenerwaga imishahara badakora, Perezida Magufuli yabise Abazimu

Sangiza iyi nkuru

Bitegetswe na Perezida John Magufuli na Minisitiri w’intebe muri Tanzaniya, hakozwe igenzura ry’abakozi n’imishahara rigaragaza ko hari amazina ya baringa agenerwa imishahara muri Leta.
Muri iryo genzura ryakozwe, ryagaragaje ko muri 2015, hari imishahara yagiye isohoka ku mazina atandukanye ariko banyirayo ntibamenyakane,bisobanurako ari abakozi bamwe babikoze ngo bigwizeho imitungo.

magufuli
Perezida John Magufuli wa Tanzaniya

Iryo genzura ryagaragaje ko imishahara yagenewe amazina ya baringa isaga amashilingi ya Tanzaniya miliyali 141.4 akaba angana na miliyoni 64.80 z’amadorari yose amaze kuburirwa irengero.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Leta, Angellah Kairuki aganira na Reuters yagize ati: “ Dukomeje gukora igenzura ry’abakozi n’imishahara ngo turebe ibibazo bikomeje kuba ingorabahizi muri Serivisi za Leta, tunakure mu bitabo amazina ya baringa yagenerwaga imishahara nyamara ari imizimu gusa ”.
Yaboneyeho no gusezeranya abaturage ko agiye gukomeza guhangana n’abarya ruswa, abafashwe bakirukanwa nk’uko mu cyumweru gishize yirukanye abayobozi bananiwe kugaragaza imitungo yabo ngo ikorerwe igenzurwa n’inkomoko yayo.
Mu gihe Leta isohora miliyali 5735Tsh ($263 M) ngo hishyurwe abakozi rusange bangana na 55,6418 ayo mafaranga akaba arengaho ½ cyayo Leta yinjije muri icyo gihe, byatumye Perezida afata ibyemezo bikakaye byo kugabanya abakozi harimo n’uhagarariye imisoro mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *