Igihugu cy’u Bubiligi cyamaze gutahura abagabo batatu b’ingenzi bateguye ibitero by’ubwiyahuzi byabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016. Ibi bitero byigambwe n’umutwe wa Etat Islamique (EI) byahitanye abantu 34 naho 236 barakomereka.
Abagabo batatu batahuwe kuba aribo bagize uruhare mu bitero by’ubwiyahuzi byabereye ku kibuga cy’indege za Zaventem mu Bubiligi no mu nzira ya gari ya moshi ica mu butaka.
Abavandimwe babiri Khalid na Brahim El Bakraoui bashakishwaga na polisi ku byaha by’ubujura nibo batangajwe ko aribo bagabye ibitero by’ubwiyahuzi ku kibuga cy’indege cya Bruxelle nk’uko bitangazwa RTBF.

Aba bombi bari bamaze iminsi bashakishwa umwe yashakishwaga kubera iterabwoba naho undi nawe ashakishwa ku bwicanyi yari amaze iminsi akoze ariko butatangajwe. Uyu wa nyuma akaba yarifashishijwe ibyangombwa bitaribyo kugira ngo abashe kwica abantu batavuzwe. Ubu bwicanyi akaba yarabukoze ku itariki ya 15 z’uku kwezi.
Polisi y’u Bubiligi ivuga ko n’uwa gatatu yamumenye ariko ikaba itarabona imyirondoro ye yuzuye. Yifashishije camera zihishe, Polisi yerekanye video y’umugabo wambaye ikote ricyeye, ingofero y’umukara na lunette wari uri ku kibuga cy’indege cya Bruxelles Zaventem iruhande rwe hari abagabo 2 bambaye imyenda y’umukara bari gusunika ingorofani itwaye imizigo.
Yifashishije itangazamakuru Polisi yakwirakwije iyi video isaba buri muntu wese wabasha kubona umugabo wavuzwe haruguru gutanga amakuru kuri we agatabwa muri yombi.
Umushinjacyaha mukuru mu Bubiligi yavuze ko abo bagabo batatu aribo bagabye ibi bitero by’ubwiyahuzi. Akomeza avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umugabo wambaye ingofero wahise ahunga niwe wateye ibombe ya gatatu yanze guturika ku kibuga cy’indege.

Itangazamakuru ryo mu Bubiligi rivuga ko hari umushoferi wa taxi voiture wamenye aba baterabwoba nyuma y’aho aboneye amafoto yabo. Uyu mushoferi niwe wayoboye abakoze iperereza kuri ubu bwicanyi abajyana i Schaerbeek aho yakuye aba bagabo abageza ahagabwe ibi bitero. Mu nzu aba baterabwoba barimo bahatahuye ibikoresho byifashihswa mu guturitsa amabombe ndetse n’idarapo ry’umutwe w’iterabwoba wa Etat Islamique.
Ibi bitero byaraye bigabwe mu Bubiligi bije nyuma y’iminsi ine gusa hafashwe Salah Abdeslam umurwanyi w’umwiyahuzi ukekwaho kugaba ibitero by’ubwiyahuzi i Paris. Ibi bitero bikaba byarabaye ku itariki ya 13 Ugushyingo 2016 mu mujyi wa Paris
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


