Ruhango: Abafite ubumuga barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu karere ka Ruhango , ababufite basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bafite cyane cyane ngo ayo Leta yabahaye ntibahore bategereje gufashwa no guterwa inkunga ahubwo bagaharanira ko batera imbere bakikura mu bukene.

Karuta Eric umwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Kinazi avuga ko bagifite imbogamizi zo kwiteza imbere, kuko hari abakora ubukorikori bakabura isoko ryabyo abandi ngo bashyizwe mu byiciro by’ubudehe badakwiriye.

Agira ati«turashimira Leta yaduhaye agaciro ikadukura mu bimuga bimwe batekamo, abantu batwitaga ibimuga ariko yo ikatwita abafite ubumuga,kandi tukabona uburenganzira nk’abandi banyarwanda ariko kwiteza imbere byo ntiturabigeraho kuko hari abashyizwe mu kiciro cya 2 n’icya 3 kandi batishoboye ,dufite n’abatarabona amasoko y’ibyo bakora».

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu  y’abafite ubumuga muri aka karere Kabanda Floribert asanga badakwiye guhora bahanga Leta amaso, ngo amahirwe  yabahaye niyo bakwiye gukoresha bakikura mu bukene.

Agira ati« igihugu cyaduhaye amahirwe nta muntu ubuzwa kwiga kuko afite ubumuga , ntawabujijwe gukora ahubwo amahirwe twahawe nituyabyaze umusaruro dukore hari amahirwe twahawe yo kwiga imyuga .kudoda ububoshyi nitubikoreshe neza kuko ntacyo Leta itadukoreye twe kumva ko tuzahora tuyihanzeho amaso kuba umuntu afite ntibivuga ko atari muzima»

Havugimana Gallican umukozi w’akarere  ufite abafite ubumuga mu nshingano ze avuga ko bashyiriweho uburyo butandukanye bwabafasha kwikura mu bukene aho bafatanije n’abafatanyabikorwa babo bahawe amahugurwa atandukanye .

Avuga ko hari abahuguwe ku myuga n’ubukorikori bwiganjemo ububoshyi bw’imipira yambarwa n’imitako itandukanye ndetse ngo hari abahuguwe muri gahunda zo kwihangira imirimo muri gahunda y’igihugu ya NEP Kora wigire ndetse ngo hari n’amafaranga bagenerwa yo kubatera inkunga.

Agira ati «hari amafaranga abari muri SACCO yo gutera inkunga imishinga y’abafite ubumuga ,ndetse ubu abafite ubumuga ntibajyaga bemererwa guhabwa amafaranga y’inguzanyo ya VUP yo kwiteza imbere ayo yose ni amahirwe bafite ahubwo twifuza ko bayitabira bakanayabyaza umusaruro.»

Muri aka karere habarizwa koperative z’abafite ubumuga 16 zikora ubukorikori n’abakora ubucuruzi bw’imyaka no kuboha imipira ,harimo n’abakora imyuga yo gusudira y’abafite ubumuga bwo kutavuga ikorera mu mujyi wa Ruhango. Kuri uyu munsi abantu  13 harimo abana 10 n’abantu bakuru 3 bahawe amagare hanaremewe  umuntu umwe ahabwa inka abandi  batanu bahabwa ihene.

amagare
Abantu 13 bahawe amagare

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *