Mu gihugu cya Syria haravugwa ko haba hari imitwe (Units)ibiri y’ingabo za Koreya ya Ruguru iri kurwanira perezida Bashar al-Assad ifite ubugome bukabije.
Bwana Asaad Al-Zoubi, umuyobozi wa komite y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ishinzwe imishyikirano, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo mu ntambara yo muri Syria. Al-Zoubi akaba avuga ko izo units 2 zitwa Chalma-1 na Chalma-2.
Ibi uyu muyobozi akaba yabitangarije I Geneve mu Busuwisi aho yitabiriye imishyikirano ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye mu Burayi. Uyu mugabo yongeyeho ko hari n’abandi barwanyi bavuye muri Iran na Afghanistan barwanira uruhande rwa perezida Assad.
Ikinyamakuru Sputnik International cyo mu Burusiya na none cyemeje aya makuru yatangajwe na Al-Zoubi, kivuga ko izo ngabo za Koreya ya Ruguru zirangwa n’ubugome bukabije muri iyi ntambara.
Intambara hagati ya leta n’abaturage bayirwanya muri Syria imaze imyaka 5 kandi ntirarangira. Koreya ya Ruguru yakomeje ubucuti ifitanye n’ubutegetsi bwa Assad kimwe n’u Burusiya buherutse guha ubufasha Assad ku mugaragaro, aho indege zabwo z’intambara zibasiye abarwanya Assad ariko u Burusiya bwo bukavuga ko bwarasaga ku barwanyi ba Islamic State.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



