Islamic State yasezeranyije igihugu cy’u Bwongereza n’inshuti zacyo iminsi y’umwijima nyuma y’umunsi umwe gusa uyu mutwe ugabye ibitero bikomeye I Buruseli mu Bubiligi.
Uyu mutwe wifashishije konti yawo kuri application ya telegram itanga ubutumwa ivuga ko yageneye ibihugu yise Crusader States. (Crusade ikaba ari intambara yabaye mu 1095 ubwo Papa Urban II yahamagariraga ibihugu by’abakirisitu kurwanya ingabo z’Abasilamu ku butaka bwera (Israel).
Muri ubu butumwa, ISIS yavuze ko yiyemeje kuzanira iminsi y’umwijima ku bihugu byagize uruhare muri Crusade (Croisade) byishyize hamwe bikarwanya Islamic State mu rwego rwo gusubiza ubushotoranyi kuri leta yabo (Leta ya Kisilamu).
Uyu mutwe ukaba wavuze ko ibigiye kuba kuri ibi bihugu bizaba bifite ubukana kubw’uburenganzira bwa Allah nk’uko ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.
Uyu mutwe wanashimiye abagabye ibitero byo mu Bubiligi byahitanye byibuze abantu 34 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2016. Wakomeje ushimira Allah ngo yatumye ibi bitero bikorwa uko byateguwe banayisaba kwakira abavandimwe babo bitanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



