Rubavu/Kanama: Inama yaguye yagaragaje 15 bakekwaho kurya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Abitabiriye Inama ihuriwemo n’ingeri nyinshi zifite aho zihurira n’imiyoborere  mu murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu, bishatsemo abakekwaho kuba urumamfu mu ngano maze 15 bahita bafatwa.

Hari hashize imyaka irenga itatu, umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International’ ishami ry’u Rwanda, ugaragaza  ko umurenge wa Kanama wamunzwe n’ imikorere ya ruswa.

Ibi byahagurukije kuri uyu wa Gatatu, meya w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, muri iki cyumweru cyahariwe kwamagana ruswa, maze agenderera uyu murenge.

Iyi nama yari ihuriwemo n’abakuru b’imidugudu yose, abayobozi mu tugari, abagize njyanama y’umurenge, inkeragutabara, DASSO, abagize komite z’abunzi, abajyanama b’ubuzima, abahagarariye polisi na RIB ndetse n’abaturutse ku karere barangajwe imbere na Meya.

Nk’uko bisobanurwa na Tuyisenge Annonciathe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, ngo batanze udupapuro, basaba buri wese kwandika uwo abonana imikorere ihatse ruswa. Ati, “Habonetse 15 harimo abagore 3: abunzi 2 na DASSO umwe. Abavuzwe bose meya yahise abahagurutsa, muri bo 12 bahise bafatwa na polisi, 3 baracyashakishwa. Mu nzego z’ubuzima nta n’umwe urimo, usibye uwaka amafaranga 500 ababoneza urubyaro kandi byo biremewe ku bantu bo mu cyiciro cya Gatatu”.

Aha, impamvu yakomoje ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima, ni uko Bwiza.com yari imubajije niba nta bajyanama b’ubuzima barigisa cyangwa bagasaba ruswa ababyeyi bahabwa ifu ya Shisha kibondo.

Umuyobozi wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee akimara kumva iyi nkuru, yabyishimiye cyane, avuga ko ashyigikiye iyi mikorere, maze ati, “ni byiza cyane, tuzakoresha uru rugero rwa Kanama n’abandi barebereho”.

Byaba bishatse kuvuga ko n’indi mirenge n’uturere bakoze batya, abantu bakishakamo bagenzi babo bikekwa ko bamunzwe na ruswa, iyi mikorere yagabanuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *