Perezida Kagame agiye kwikurikiranira ikibazo cy’itinda rya Buruse

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame avuga ko agiye kwikurikiranira ikibazo kimaze gushinga umuzi cy’itinda ry’amafaranga ya Buruse agenerwa gufasha abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ihuriro ry’urubyiruko ryabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo, mu cyumba (Intare Conference Arena),  ubwo umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza yari akibajije.

Umunyeshuri ubwo yagezaga iki kibazo kuri Perezida, yamutangarije ko amezi abaye abiri batangiye umwaka w’amashuri, ariko amafaranga bahabwa y’inguzanyo yo kubatunga akaba atarabageraho, aha yanibukije ko iki kibazo cyanabajijwe umwaka wa 2016 ariko n’ubu kikaba kitarakemuka.

Yagize ati “… n’iyi saha iracyatinda, ubu tumaze amezi abiri dutangiye kwiga ariko ntabwo iraza [buruse] duhura n’abanyeshuri baduhaye ibibazo ko hari ibyo batabasha gukemura bigatuma batiga neza

Perezida Kagame yasabye Ministiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene kugira icyo asubiza kuri iki kibazo, agira ati “Tugiye kugikurikirana, ariko icyo nzi cyo ni uko hari abanyeshuri benshi  batari bakagera muri sisitemu ariko twavuganye na BRD [ Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere ] na HEC [ Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru ] kugira ngo ikibazo bakihutishe, mu minsi ya vuba kizakemuka”.

Perezida yavuze ko atumva neza impamvu iki kibazo kidakemuka bitewe n’imyaka kimaze, agashimangira ko yigeze kugikurikirana ababishinzwe bamubwira ko ikibazo atari amafaranga.

Ati “Nanjye mfite gusobanurirwa impamvu iki kibazo kitarangira, kimaze igihe kinini cyane ndetse rimwe naragikurikiranye barambwira ngo ntabwo cyane cyane ari ikibazo cy’amafaranga,…

Ikibazo kivuka iyo kigeze kuva ku mafaranga kugera ku aho agomba kujya, ntabwo njya numva icyo kintu kiri hagati aho gituma atageyo”.

Bitewe n’imyaka iki kibazo kimaze, Perezida Kagame avuga ko agiye kukigira icye, ati “Icyo kibazo rwose ndaza kukigira icyanjye, mu by’ukuri kukigira icyanjye nshaka no kuvuga birenze ibyo,…

twarabiganiriye, twabisubiyemo, njye nkababwira ngo  amafaranga iyo ahari, ahari yose nagere aho agomba kujya, niba ari amafaranga adahari ku mpamvu zumvikana ntabwo nasaba abantu gukora ibitangaza ngo nibashyireho amafaranda adahari”.

Akomeza avuga ko iki kibazo kigomba gukemura ndetse ko azagirana ikibazo n’ababishinzwe. Ati “Ibyo rero biraza gusobanuka nta kwirirwa mbitindaho, rwose nzagirana ikibazo n’ababishinzwe, hari ab’uburezi n’abarekura amafaranga, turaza kugira kajoriti hagati ahongaho”.

Iyi Buruse itangwa buri kwezi, yari amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000Frs), uyu mwaka w’amashuri 2018/2019, akaba yarongerewe agera kuri 35.000Frs; atangwa mu gihe cy’amasomo cy’amezi 10.

kagame2
Perezida Kagame yizeje abanyeshuri ba kaminuza ko ikibazo cya Buruse agiye kukikemurira
uruby
Urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri nirwo rwitabiriye iri huriro (Youth Connekt )

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *