Nyamasheke: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu murima w’umuceri

Sangiza iyi nkuru

Umuturage warindaga inyoni mu mirima ihinzemo umuceri, mu gishanga cya kamiranzovu, kiri mu mudugudu wa Makoko, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yabonye umurambo w’uruhinja rw’ukwezi n’igice mu mugezi w’iki gishanga, bigakekwa ko  ari urw’umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko witwa Nyirahabineza Emérence waruhataye akaba yanahise atabwa muri yombi.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa  w’akagari ka Mubumbano, Iragena Théophile, avuga ko uyu mukobwa  wo mu kagari ka Rwesero muri uyu murenge, wari usanzwe akora akazi ko mu rugo mu karere ka Karongi, yageze iwabo atwite, arabyara, ubwo uru ruhinja yabyaye rwari rugize ukwezi n’igice iwabo bamusize mu rugo bagarutse ngo baramubura n’uruhinja yarujyanye.

Uyu mukobwa  ngo yahise asubira aho yakoraga i Karongi ku wa mbere w’iki cyumweru  ariko ahagera uruhinja atarufite, babona adatwite bagira amakenga ni ko guhamagara iwabo barababaza na bo bavuga ko bamusize mu rugo bagaruka bakamuburana n’uruhinja.

Gitifu Iragena agira ati ’’ubwo umuturage yaduhuruzaga ko abonye uruhinja rwapfiriye mu mugezi w’igishanga cya kamiranzovu, ntitwahise tubihuza n’iby’uwo mukobwa twibwiraga ko ari ibintu 2 bitandukanye ariko mu guhamagara nyina w’uwo mukobwa Mukampogazi Vestine  yatwemereye ko uyu murambo ari uwarwo amakuru ahita atangira gukwirakwira.’’

Umurambo warwo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mu gihe wari ugitegereje gushyingurwa, uyu muyobozi akavuga ko dosiye y’uyu mubyeyi gito igiye guhita ikorwa,abaturage baganiriye na Bwiza.com bo bakavuga ko bifuza ko yaburanishirizwa muri aka kagari kabo bigaha isomo n’abandi bakobwa bumva bakora amahano nk’aya igihe batwite cyangwa bamaze kubyara.

Gitifu Iragena avuga ko n’ubu muri aka kagari hari mo abandi bakobwa batwite n’abafite abana bato,aba bose bakaba bagiye gukurikiranirwa hafi babaganiriza kugira ngo  na bo bataba bahirahira ngo bakore amahano nk’aya.

Avuga ko mu babyabye bamwe  bari bataranageza ku myaka 18 y’amavuko,bakaba barahishe ababateye inda, ababagaragaje bamwe mu bazibateye bakaba barafashwe barafungwa abandi baratoroka, ababyeyi  bakaba bakomeje gusabwa kwita ku bana babo,haba hari n’utwite agafashwa kuzayibyara neza kuko umwana uri mu nda we aba agomba kuba ho,n’umuco wo guhishira aba batera abana bato inda ugacika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyonzima Jacques avuga ko  ikibazo  cy’inda zitateganijwe  mu bangavu kimaze gufata intera ndende ku buryo hatabaye ho ubufatanye bukomeye hagati y’ababyeyi,abarezi ku mashuri,ubuyobozi,abihaye Imana n’abandi bireba byarenga urugero kuko bitera n’aba bana guta amashuri imburagihe ubuzima bwabo bukangirika cyane.

Ati “tumaze kubona ko ari ikibazo twafashe ingamba zo kubaganiriza,umunsi twabahamagaye hazira rimwe abarenga 50 bari batwite abandi barabyaye bamwe bataranagera ku myaka 18,abayirengeje bo abenshi ntibanaje, bivuze ko ari ikibazo gikomeye cyane gisaba imbaraga nyinshi mu guhangana na cyo,ari ko ibyo guta impinja mu migezi nka kuriya byo ntibyaherukaga.’’

Ikibazo cy’inda zitateganijwe gikomeje kuba agatereranzamba aho usanga ababyeyi bitana bamwana n’ubuyobozi,ubuyobozi buvuga ko badohotse ku mirerere y’abana babo,ababyeyi  bo bakavuga ko ubuyobozi butabafasha abana ahubwo n’ucyashywe n’ababyeyi abayobozi bavuga ko abangamiye uburengazira bwe, bagasanga kitavugutiwe umuti urambye ingaruka zacyo zazagera kuri buri wese mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *