Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yahishuriye imbere ya Perezida Paul Kagame, ibyo yaganiriye na sekuru wamubwiye imvo n’imvano y’izina rya se, ndetse anagira amwe mu mazina y’amagenurano y’abagize umuryango we avuga, n’uko ababyeyi bitaga abana babo mu Rwanda rwo hambere.
Bamporiki yabitangaje kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, irimo kubera i Kigali muri ‘Kigali Convetion Centre’; aho yakomoje ku cyo Abanyarwanda bagenderagaho bita abana babo mu Rwanda rwo hambere kugeza n’iyi saha.
Avuga ko mu myitire y’abakurambere ubwo batangiraga kubaka igihugu, babyaraga abana bakabita ba Mitsindo, Murindabigwi, Mutwarasibo, Rutikangwa, Ntabwoba,… ati “Aya nayakuye iwacu kugira ngo ntaza kugira uwo nsitaraho”.
Ubwo abakoloni n’abanyamadini binjiraga mu Rwanda, ngo nibwo aya mazina yahindutse abantu batangira kwita arimo Imana.
Ati “Nganira na sogokuru kuko yitwaga Habimana; naramubajije nti ‘ese ko data umwita izina wamwise izina rimeze nk’iririmo ikibazo? Arambwira ati ‘ibintu byari byamaze kwivanga, bariya bantu baje bari baraduteranyije mbura izina ‘ data rero yamwise Mwitende, ubwo kari kamaze kuba”.
Arakomeza ati “Abakoloni n’abanyamadini bamaze kuhagera ibintu byatangiye guhinduka, bivanga abantu, batangira kuvuga ngo Habimana, Hakorimana, Hererimana,…ibintu bitangira kuva kuri bo inshingano batangira kuzishyira ku Mana kuko niyo izi uko izabigenza”.
Bamporiki yakomeje abwira abari muri iyi nama barimo na Perezida wa Repubulika, amwe mu mazina y’abo mu muryango we.
Ati “Aya mazina nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni imibereho, niko abantu bari bameze, aya mazina ngiye kuvuga nta n’umwe tudafite icyo dupfana nibura kugera kuri sogokuru, kuva kuri Mwitende rero, hari Mwitende, Ndimubanzi, Nzabarankize, Nzabakirana, Zikamanwabanzi, Rwango, Mbarimombazi, Mpozenzi, Bandorayingwe, Bapfakurera, Nzihonga, Nzihorera na Bamporiki”.
Akomeza avuga ko nta mubyeyi wajyaga kwita izina umwana we ngo abanze kujya kuribaza kuri Komini cyangwa ahandi, ahubwo ko yitaga agendeye ku uko areba ibintu bimeze, aho urugamba rwo kubohora igihugu rurangiriye ngo ababyeyi bakaba bita abana amazina atanga ihumure.
Ati “Aho mubohoreye u Rwanda rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,…kuba bana bavutse ni Gihozo, Cyuzuzo, Ganza, Shimwa, Sheja, Teta, Keza, Gaju, Gasaro Karabo na Shami, ni amazina agarurira ibyiringiro”.
Uyu ni umunsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku Nshuro yawo ya 16 nk’uko uteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Iyi nama ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage. Imyanzuro y’iyi nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.





