Madamu Jeannette Kagame yahaye impanuro abahanzi Nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umufasha w’umukuru w’igihugu, Madamu Jeannette Kagame aributsa abahanzi nyarwanda ko Ubuhanzi bakora bukwiye kurenga ibyo kwinezeza no gushimisha ababakurikira, bagatangira gutekereza imirimo baha abandi bahereye mu bikorwa by’ubuhanzi.

Izi mpanuro Madamu Jeannette Kagame yazibahaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ihuriro ry’abahanzi n’ibirori byo gusoza amarushanwa ya ‘Art Rwanda-Ubuhanzi, icyiciro cya mbere; aho yafashe umwanya akaganira nabo ndetse akanabaha impanuro z’uburyo bw’imyitwarire, kubyaza umusaruro ibyo bakora, guhesha agaciro umuco nyarwanda,…

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abahanzi ko akurikirana ibyo bakora kandi ko anabikunda by’umwihariko, ariko ko bafite inshingano ikomeye yo gukuraho imvugo ivuga ko buri muhanzi, kugira ngo agire igikundiro, ashimishe abamukurikira, cyane abahura n’imbaga y’abantu benshi kandi kenshi, hari imyitwarire runaka agomba kugira, guhindura imvugo, uko agaragara inyuma,…

Ati “Gushaka gusa neza bitandukanye n’iby’abandi ntacyo bitwaye, ariko bibaye bitajyanye n’indangagaciro (personal values), ikinyabupfura n’ubushishozi, ntabwo byabageza kuri rya terambere twifuza ko buri munyarwanda ageraho”.

Yibukije abahanzi ko nubwo baba bafite ibindi bakora by’ubuhanzi badakwiye kwibagirwa no kongera ubumenyi.

Ati “Bana bacu rero, kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza w’ikinamico, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye kugira ngo ube umuhanzi wuzuye koko, ushobora gufatirwaho urugero n’abato”.

Madamu Jeannette Kagame agarutse ku buhamya bwari bwatanzwe na muganga Tom Close wafatanije amasomo ye ubwo yigaga ubuganga n’ubuhanzi; yavuze ko bitamubujije kugera ku ntego ye, ubu akaba atunze umuryango we akanafasha n’abandi.

Ati “Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we, ariko natwe twese tubibonamo inyungu; ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse, ndetse n’abazabicuruza.

tom
Tom Close avuga ko hari ibyo yigomwe kugira ngo azamure impano ye

Ubuhanzi mukora bwakwiye kurenga ibyo kwinezeza no gushimisha ababakurikira, mugatangira gutekereza imirimo mwaha abandi muhereye mu bikorwa by’ubuhanzi, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere muri rusange”.

Abahanzi Nyarwanda, Madamu Jeannette Kagame arabasaba gukorera hamwe, ko aribwo ijwi ryabo rizumvikana kurushaho, ubashatse akababonera hamwe; bityo urwego rw’Umuco n’Ubuhanzi( Cultural and Creative Industry), rukarushaho gutera imbere.

Arabasaba kandi gukora cyane kugira ngo impano zabo zigire uruhare rugaragara mu iterambere ryabo bwite n’umuryango muri rusange. Ati “Ariko rero nk’uko mubizi “Akeza karigura”! umwuga wanyu nimwe muzatuma tuwukunda kurushaho”.

H1 1
MmeJeannette Kagame yeretswe ibihangano bitangaje byamuritswe n’urubyiruko rw’abanyempano rwitabiriye Art Rwanda-Ubuhanzi
H2 2
Mme J. Kagame yashimye ibikorwa by’urubyiruko arusaba kudacika intege no kuba abanyamwuga
H3 1
Umwe mu bitabiriye ibirori yereka Mme Jeannette Kagame ibyo yahanze
ib
Ibihangano mberajisho bifite ubutumwa

 ik

j

HY 2vill

sek
Nitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko arasaba bagenzi be kurangwa n’indangagaciro nyarwanda aho bazajya bajya hose

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *