Komisiyo Ishinzwe Gutegura Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje ko amatora asubitswe atakibaye ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 ahubwo ko azaba kuri 30. Iri subikwa ryayo rikaba rinengwa na benshi mu gihe hari n’abasesengura ko ari agakino Leta irimo ngo iminsi ikomeze yigire inyuma abe yanasubikwa burundu.
Ni muri urwo rwego ngo Perezida Kabila yaba afite ingabo ze zatojwe neza zikaba zigomba kumurwanirira igihe cyose haba havutse imvururu zo kumuvana ku butegetsi ku ngufu, amazeho imyaka ibiri irenga ku gihe cyari cyaragenwe n’amategeko.
Abasirikare b’Abacanshuro ba Kabila
Abasirikare benshi basesekaye i Kinshasa ahitwa i Matete. Izo ngabo ngo zigizwe na benshi bahoze muri M23. Abo basore, ubwo M23 yatsindwaga ngo bahungiye Uganda bagezeyo Joseph Kabila yaboherereje intumwa zibamenyesha ko abakeneye bose abafitiye akazi ko bakurira amamodoka bagasubira muri Congo ntacyo bazabatwara.

Abenshi n’abantu babaye muri RCD, CNDP na M23 bamenyereye kubaho bahetse imbunda, kubaho mu nkambi Uganda nta kazi byari byabarambiye, abatari bake baremeye burira amamodoka bajyanwa i Kisangani muri 2016 aho batangiye imyitozo iciriritse ngo baza kuhavanwa ahagana muri Gashyantare 2018 bajyanwa mu Ntara ya Congo Central hafi y’Umujyi witwa Moanda aho ni mu Ntara ya Bas Congo.
Aba basirikare ngo bakoze imyitozo ikaze cyane, baje gusorezwa na Perezida Joseph Kabila ubwe hagati muri uku kwezi k’Ukuboza 2018, akabamenyesha ko bagomba kwitegura koherezwa ku kazi yabemereye. By’umwihariko ko aho Kabila azabohereza hose biteguye gusohoza akazi neza uko bikwiye.
Abo rero nibo basirikare uruvunganzoka baherutse kugaragara basesekara ahitwa i Matete barimo koherezwa ahacyekwa hose ko hazaba akaduruvayo kubera isubikwa ry’amatora. Josephe Kabila ngo akaba yarateguye ingabo ze bwite zizamurwanirira biramutse bitagenze uko abyifuza.
Amacenga mu matora:
Iri subikwa ry’amatora rije nyuma gato y’aho ububiko bwa CENI bufashwe n’inkongi ku buryo hafi 80 ku ijana ry’amamashini n’ibindi bikoresho byagombaga gukoreshwa muri ayo matora mu mujyi wa Kinshasa byari byahiye. Polisi iracyakora iperereza ku cyateye iyo nkongi n’ubwo uruhande rw’ubutegetsi rwatangiye gushyira mu majwi bwana Martin Fayulu umukandika muri ayo matora!
Joseph Kabila ntiyemerewe kuziyamamaza ariko ikigaragara ni uko we n’ishyaka rye rya PPRD bakomeje guseta ibirenge mu kugaragaza umukandida uzabaserukira muri ayo matora.
Nyuma y’igitutu cyinshi yashizweho n’amahanga Joseph Kabila habura amezi atagera kuri 2 yahise atanga umukandida we utari uwa PPRD ahubwo ashinga icyitwa FCC arangije atanga Emmanuel Ramazani Shadary wigeze kuba Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Uyu yafatiwe ibihano n’ibihugu by’Uburayi kubera gushinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu igihe yari Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Bivugwa ko n’ubwo abenshi biteguraga amatora ku rundi ruhande Joseph Kabila yagiranye imishyikirano na bamwe mu bakandida ashaka ko amatora asubikwa agategurwa neza nyuma y’indi myaka 2.
Muri iyo mishyikirano ngo Joseph Kabila yari ahagarariwe na Kikaya Bin Kirubi na Léonard She Okitundu ikaba yarabereye mu ibanga i Buruseli. Joseph Kabila yabwiraga abamurwanya ko abaha imyanya ikomeye bagategura amatora neza we agasigara ari perezida w’icyubahiro muri iyo myaka 2.
Yabemezaga ko izo mashini zitora abahanganye nawe badashaka mu matora ko bamuhaye imyaka 2 bayategura uko babyumva. Ayo mayeri yari kumuhesha imyaka 4 yose ushizemo 2 amaze gutegeka atabyemerewe n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye.
Kumenya ko imishyikirano yaba yaragize icyo itanga cyangwa itaragize icyo itanga biragoye. Birashoboka ko Joseph Kabila yaba yarumvikanye na bamwe mu bamurwanya bityo icyitwa imyiteguro y’amatora bikaba byari baringa igamije kurangaza abaturage.
Gufatwa n’inkongi kwa Komisiyo y’amatora CENI byaba byarakozwe nkana hagamijwe kubona urwitwazo rwo gusubika amatora. Iyo hiyongereyeho impanuka y’indege ya Gomair yari yakodeshejwe na CENI yakoreye impanuka hafi y’ikibuga cya N’djili i Kinshasa ipakiye ibikoresho bari gukoreshwa mu matora bituma abantu barushaho kwibaza byinshi.



