Mu nama y’umutekeno yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2018, abaturage barasabwa kurushaho kwicungira umutekano batirara kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Muri iyi nama yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, harebewe hamwe uko umutekano wari wifashe mu mezi atatu ashize (Nzeri — Ugushyingo 2018) ndetse no gufata ingamba zo kurushaho kuwubungabunga.
Ku bijyanye n’uko umutekano wari wifashe mu mezi atatu ashize, umuyobozi wa Polisi mu Ntara, CP Roger Rutikanga, yavuze ko muri rusange wari wifashe neza uretse ibyaha bimwe na bimwe byagiye bigaragara. Muri ayo mezi atatu ngo ibyaha byose byakozwe bigera ku 1017 . Ibi byaha ngo byariyongereye ugereranyije n’ibyakozwe mu gihembwe gishize kuko ho habaye ibigera kuri 894 , ibi bivuze ko hiyongereyeho 123 . Ibyo byaha biri mu bwoko butandukanye bugera kuri 30, ariko ngo hari 05 biza ku isonga birimo, Gukubita no gukomeretsa, Ubujura busanzwe, Ibiyobyabwenge, Gusambanya abana ndetse n’ubujura bukorwa hatoborwa amazu. Ibi byaha byonyine byihariye 70.5% ry’ibyaha byose byakozwe.
Ku birebana n’impanuka zo mu muhanda uyu muyobozi avuga ko habaye izigera kuri 94 muri zo 28 nizo zakomerekeyemo abantu. CP Rutikanga akaba asaba ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zitandukanye mu gukumira ibyaha. Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kurushaho gukaza amarondo, gukoresha ikayi ry’umudugudu ku bashyitsi barayemo ndetse no kwifashisha itangazamakuru bakangurira abaturage kwirindira umutekano.
Muri iyi nama kandi, hagarutswe ku bayobozi b’inzego z’ibanze bafashe inguzanyo muri SACCO ariko bakaba batishyura, Guverineri Munyantwali asaba Uturere kubikurikirana kugira ngo bishyure vuba, abatishyuye bafatirwe ibihano.
Uretse abasanzwe bagize inama y’umutekano yaguye y’Intara, inama yari yitabiriwe kandi n’abahagarariye Ingabo na Polisi mu Turere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.


