Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi w’Umuryango FPR/Inkotanyi, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye Inama ya Biro Politiki yahuje abanyamuryango barimo n’Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamuryango b’inzego zose uhereye ku rwego rwo hasi.
Iyi nama ya Biro Politiki ya FPR/ Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, ku ‘Intare Conference Arena’ ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Atangiza iyi nama ya Biro Politiki, umuyobozi mukuru w’Umuryango FPR/Inkotanyi, Paul Kagame, yibukije byinshi bimaze kugerwaho: Mu bukungu, imibireho myiza y’abaturage, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’imibanire y’u Rwanda n’amahanga.

Paul Kagame yavuze ko iyo hari ibyo umaze kugeraho, udahagarara ahubwo ko ubyubakiraho ibindi.
Ati “Iyo umaze kugera ku byiza, ntiwifuza ko birekera aho. Wifuza ko byaramba kandi ukabyubakiraho ibindi. Umuntu ahora yibaza ngo ibyiza twakoze ni iki twakora ngo birambe? Ntibihagije kuza hano tukaganira kuri politiki, uburezi, ubuzima n’izindi nkingi z’iterambere. Dushobora kuvuga ibitagenda ariko umuzi wa byose ni imiyoborere”.
Perezida Kagame arabaza icyakorwa ngo umusaruro wifuzwa ugerweho, ati “Twese twumva neza ibikenewe, tuzi ibyo abo tuyobora badutegerejeho, ariko se iyo bigeze mu kubishyira mu bikorwa bigenda bite, bipfira he? Ese mureba igipimo ubuzima bw’umuturage buzamukaho? Ni gute twagera ku musaruro twifuza?

Arakomeza, agira ati “Mwiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo tuganira? Mwiteguye ko imvugo iba ingiro? Ushobora kwishimira ko ufite imishinga, wateguye ibikorwa byiza ariko uko ubishyira mu bikorwa ni cyo cy’ingenzi. Tugomba kwibaza aho bitagenze neza bikadindiza kugera ku ntego twihaye. Ni iki twakora ngo ahabaye amakosa hakosorwe, twongere imbaraga aho dufite intege nke?
Iyi nama ya Biro Politiki y’Umuryango wa FPR/Inkotanyi, yahuje abanyamuryango bagera ku 2500.





