Guv. Gatabazi yabwiye abahoze muri FDLR ko bakwiye gushima Imana

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vienney, yabwiye abahoze mu nyeshyamba za FDLR bagera kuri 577 baherutse gutaha mu Rwanda ku ngufu, ko kuba bari mu gihugu cyabo cy’amavuko bakwiye kubishimira Imana.

Guverineri Gatabazi yabibabwiye ubwo yabagezagaho ikiganiro kuri “Gahunda ya Guverinoma”, ku wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018, mu Kigo cya Mutobo giherereye  mu Karere  ka Musanze, Intara ya Musanze, aho ababwira ko bakwiye gushima Imana kuba bari mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 24 yari ishize bari mu mashyamba ya Congo.

Yagize ati “Mukwiye gushimira Imana kuba nyuma y’imyaka 24 mumaze muba mu mashyamba ya Congo, ubu mwashoboye kongera kuba muri mu Gihigu cyanyu cy’amavuko. Kuba mwarageze mu Rwanda mukwiye kumva ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse”.

Yakomeje abasaba kwitegura gufatanya n’abo basanze mu gihugu, mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa kandi ko Abanyarwanda baje basanga biteguye kubakira no kubabanira neza.

Yababwiye kandi ko icyo Abanyarwanda bahisemo ari ubumwe n’ubwiyunge no guharanira icyateza igihugu imbere, anabanyuriramo ibimaze kugerwaho n’u Rwanda mu nzego zitandukanye; ubukungu, Imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera ndetse no ku cyerekezo Igihugu gifite mu gihe kiri imbere.

Ku ruhande rwabo, abahoze ari abarwanyi ba FDLR barashimira cyane Perezida Paul Kagame na Leta y’u Rwanda ayoboye ku buryo bakiriwe n’imiryango yabo mu gihigu ndetse n’uburyo bitaweho mu rwego rwo  gufashwa gusubira mu buzima busanzwe.

g2
Guverineri Gatabazi yabwiye abahoze muri FDLR ko Abanyarwanda bahisemo kubakira ku bumwe n’ubwiyunge
g3
I Mutobo mu karere ka Musanze, aho abavuye muri FDLR barimo guhugurirwa
g4
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR barashimira cyane Perezida Paul Kagame na Leta y’u Rwanda

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *