Kantengwa Judith Heard, umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Uganda, arakebura abakobwa batwarwa n’urukundo bakemerera abasore bakundana bakabafotora bambaye ubusa.
Uyu munyamideli uherutse kwandagazwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto ye yajyaga hanze muri Gicurasi 2018, agakurura impaka mu bitangazamakuru, yaboneyeho kugira inama bagenzi be nyuma y’ibyamubayeho.
Bamwe mu baketswe mu gusakaza aya mafoto ye yamabye ubusa, barimo umusore bigeze kukanyuzaho mu rukundo wari warigeze kubikora mu 2013 nabwo bigateza impagarara.
Uyu mugore uri mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere Tariki ya 24 Ukuboza 2018, yavuze ko kuba amafoto yaragiye hanze atari ikintu cyo kwirata ariko na none ko abakobwa bakwiye kujya bashishoza.
Ati “Inama nagira abana b’abakobwa ni ukwitonda. Twese turakunda ariko rimwe hari igihe dukundana n’abasore twibeshyeho cyangwa abo tuba twumva ari aba nyabo twatandukana nabo bikaba inkuru zitandukanye.”
Yakomeje ati “Itondere uwo mukundana ndetse unatekereze uko bizagenda nimuramuka mutandukanye. Amafoto yose udashaka ko yaba yasohoka bibaye byiza wayasiba.”
Judith Heard waranzwe n’ibihe bisharira birimo no gufatwa ku ngufu n’uwo mu muryango we, kuri ubu ni umubyeyi w’abana batatu, babiri muri bo ni impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard naho uwa Gatatu ni uwo yafashe yiyemeza kumubera nyina.


