Rusizi: Urubyiruko rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo kwiga rwahawe
Abasore n’inkumi bagera kuri 261 biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza baturuka mu miryango itishoboye bakaba bafashwa n’umushinga RW 0152 ukorera mu itorero Méthodiste Libre, paruwasi ya Kamembe, ku nkunga ya Compassion international, bavuga ko biteguye kubyaza amahirwe bahawe na Leta yo kwiga. Ubwo bahurizwaga hamwe n’abayobozi babo babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa […]
RDC: Mu bice bimwe by’igihugu amatora azaba muri Werurwe 2019
Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugira ibyo ihindura mu ngengabihe y’amatora itangaza ko mu bice bimwe by’igihugu amatora azaba muri Werurwe 2019. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’igihugu y’amatora ya Congo (CENI) riravuga ko ku biro by’itora muri Beni, mu Mujyi wa Beni, no mu Mujyi wa Butembo, muri Kivu […]
Kunda umuturanyi wawe n’umutima wawe wose na roho nk’uko ukunda Imana- Perezida Museveni
Perezida Museveni arasaba abaturage ba Uganda gukunda abaturanyi babo nk’uko Imana bayikunda, ko bakunze Imana bakanga abaturanyi ntacyo byaba bibamariye. Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa 25 Ukuboza 2015, ubwo we n’umufasha we, Janet Museveni, bifatanyaga n’imbaga y’abakiristo bo mu itorero ‘St Luke Nshwerenkye Church’ riri I Rushere, akarere ka Kiruhura. Yagize ati “Kunda umuturanyi […]
Tanasha ni mwiza kandi yumva neza ibyifuzo byanjye mu buriri- Diamond Platnumz
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yakomoje kuri Tanasha Donna, Umukobwa ukomoka muri Kenya bakundanye muri iyi minsi, amurata ubwiza kugera naho agera no mu buriri. Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha byamenyekanye mu mezi make ashize, ubu bakaba banitegura kubana mu mezi abiri ari imbere. Ikinyamakuru cyo muri Kenya, Nairobinews gitangaza ko ubwo Daimond yitabiraga […]
Iyo uri umukuru w’igihugu n’ihene uba uzishinzwe, inkwavu, Inkoko, amavoka,…- Perezida Nkurunziza
Perezida Nkurunziza w’u Burundi, avuga ko iyo uri umukuru w’igihugu utaba ushinzwe abaturage gusa, ahubwo ko n’amatungo, inyamaswa, ibihingwa n’ibindi biba biri mu biganza byawe. Muri Video ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Nkurunziza wari wambaye ishati iriho ibirango by’ishyaka CNDD- FDD, ingofero y’umweru nayo biriho, mikoro mu kiganza cy’Iburyo,… Mu ijambo yagezaga ku bantu […]
Igihe cyose Itangazamakuru ridahabwa ubushobozi abaturage bazabihomberamo
Itangazamakuru ni urwego rukomeye mu gusigasira no kubumbatira ibyagezweho n’ubuyobozi mu buzima bw’igihugu muri rusange, ariko uko bigaragara itangazamakuru riramutse ryirengagijwe ntirihabwe ubushobozi rishobora gushyira abaturage n’igihugu mu bibabazo. Itangazamakuru ni umuyoboro mwiza mu kubaka Sosiyete n’igihugu, ariko birushaho kugenda neza iyo ryubahirije amahame n’inshingano byaryo. Ayo mahame ahanini agendera ku kumenyesha abaturage ibyabereye hirya […]
Sudani: Impirimbanyi zafunze imbuga za guverinoma zisaga 200
Impirimbanyi mu gihugu cya Sudani ziravuga ko imbuga za internet zisaga 200 za guverinoma zahagaritswe n’agatsiko k’abantu batazwi mu rwego rwo kwihimura ku bugizi bwa nabi guverinoma yakoreye abigaragambya. Biravugwa ko imbuga z’ingenzi za guverinoma, iz’uturere n’intara ndetse n’iz’ibigo bitandukanye bya leta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitari zirimo gufunguka ndetse mu ijoro […]
Mourinho yaranzwe kugeza no ku bakozi bo mu gikoni- Wayne Rooney
Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Wayne Rooney avuga ko umutoza, Jose  Mourinho uherutse kwirukanwa yari yanzwe n’abantu benshi bakora muri iyi kipe kugeza no kubakoraga mu gikoni. Jose Mourinho yirukanwe mu cyumweru gishize bitewe n’umusaruro muke ikipe ya Manchester United isigaye igaragaza muri iyi minsi. Asobanura uburyo Mourinho yari yanzwe, Rooney yagize ati “ […]
Kayonza :Abaturage barasabira umutanzaniyakazi gusubirana n’umugabo bakabafasha
Mu kagari ka Rukara mu karere ka Kayonza, haravugwa umugore ufite inkomoko muri Tanzaniya washakanye n’umunyarwanda, nyamara nyuma yo gutahuka mu gihugu nyirabukwe akaba ashaka kumwirukana agatandukana n’umugabo. Ni ikibazo cyagarutsweho mu nteko y’abaturage, basaba umugabo gusubirana n’umugore we bakabona kubafasha. Muri iyi nteko yanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Harerimana Jean […]
U Bushinwa bwagize icyo buvuga ku biherutse gutangazwa na Perezida Kagame
Nyuma y’aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ashinje u Burayi kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’abimukira ubwo yavugaga ku ruhare rw’u Bushinwa muri Afurika muri iki gihe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Autriche, u Bushinwa nabwo bwagize icyo butangaza kuri uyu wa Kabiri ku byatangajwe muri icyo kiganiro. Ni ikiganiro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru […]
RDC: Nta yindi mpamvu tuzemera, amatora agomba kuba ku Cyumweru- Mgr Ambongo
Nyuma y’aho amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asubikiwe, Musenyeri  Fridolin Ambongo Besungu, w’Umujyi wa Kinshasa, atangaza ko nta zindi mpamvu zizumvwa zishobora kongera kuyahagarika. Amatora yagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza, kubera ikibazo cyatangajwe cy’ibikoresho nkenerwa bitari byuzuye, aya matora yigizwa inyuma akazaba ku wa 30 Ukuboza 2018. Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, ubutumwa […]
Kantengwa Judith yakebuye abakobwa bareka abasore bakabafotora bambaye ubusa
Kantengwa Judith Heard, umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Uganda, arakebura abakobwa batwarwa n’urukundo bakemerera abasore bakundana bakabafotora bambaye ubusa. Uyu munyamideli uherutse kwandagazwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto ye yajyaga hanze muri Gicurasi 2018, agakurura impaka mu bitangazamakuru, yaboneyeho kugira inama bagenzi be nyuma y’ibyamubayeho. Bamwe mu baketswe mu gusakaza aya mafoto ye yamabye ubusa, […]
2018: U Rwanda ruraza mu myanya y’imbere ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage batishimye
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yitwa ‘World Happiness’ y’umwaka wa 2018 ishyira u Rwanda ku mwanya w’151 mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi ku ngingo y’uburyo abaturage bishimye. Ibi bivuze ko u Rwanda ari urwa Gatandatu mu kugira abaturage batishimye kuri uru rutonde rw’ibi bihugu byakorewemo ubushakashatsi aho rufite amanota 3.408/10. Kuri uru rutonde, u Rwanda rubanjirijwe ku […]
Iyicwa ry’Abagogwe nka kimwe mu bikorwa by’itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside muri Ruhengeri
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko mu mwaka wa 1991 na 1992 hishwe Abatutsi b’Abagogwe muri perefegitura ya Ruhengeri nka kimwe mu bikorwa byari bigamije gutegura Jenoside nyirizina yo mu 1994. Nk’uko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi,inyandiko ya Minisitiri w’ubutegetsi […]
Libya: Igitero kuri minisiteri y'ububanyi n'amahanga cyahitanye 3 abandi barakomereka
Kuri iki Cyumweru, itariki 25 Ukuboza abiyahuzi bagabye igitero muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Libya, mu murwa mukuru Tripoli bica abantu byibuze batatu barimo umukozi mukuru mu gitero cyigambwe n’umutwe wa Islamic State. Abandi bantu bagera kuri 21 bakomerekeye muri iki gitero nk’uko byemezwa n’abayobozi. Biravugwa ko imodoka yari itezemo igisasu yaturikiye hafi ya minisiteri, […]
Rusizi: Abacuruzi 2 bafatanwe ibiro bisaga 200 by’imyenda ya caguwa itatangiwe imisororo
Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ubucuruzi kwirinda kunyereza imisoro kuko baba bahombya igihugu amafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa by’iterambere rusange no kuzamura imibereho y’abaturage. Ibi bije mu gihe abacuruzi babiri bafatanwe ibiro bisaga 200 by’imyenda ya caguwa itatangiwe imisororo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuye kuyirango muri Congo. Umuvugizi wa Polisi mu ntara […]