2018: U Rwanda ruraza mu myanya y’imbere ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage batishimye

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yitwa  ‘World Happiness’ y’umwaka wa 2018 ishyira u Rwanda ku mwanya w’151 mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi ku ngingo y’uburyo abaturage bishimye.

Ibi bivuze ko u Rwanda ari urwa Gatandatu mu kugira abaturage batishimye kuri uru rutonde rw’ibi bihugu byakorewemo ubushakashatsi aho rufite amanota  3.408/10.

Kuri uru rutonde, u Rwanda rubanjirijwe ku mwanya wa gatanu  n’igihugu cyazahajwe n’intambara ari cyo Yemen gifite amanota 3.355/10, rugakurikirwa na Syria ifite amanota 3.462/10.

Mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), dore uko bikurikirana mu kugira abaturage batishimye.

  1. Burundi: Bufite amanota 2.905/10 bukaza no ku mwanya wa Mbere mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.
  2. Sudani y’Epfo : Ifite amanota 3.254/10 ikaza no ku mwanya wa Gatatu mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.
  3. Tanzaniya: Ifite amanota 3.303/10 ikaza no kumwanya wa Kane mu bihugu bihgu 156 byakorewemo ubushakashatsi.
  4. U Rwanda : Rufite rufite amanota mu gihe rwo 3.408/10 rukaza no kumwanya wa Gatandatu mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.
  5. Uganda : Ifite amanota 4.161/10 ikaza no kumwanya wa 22 mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi.
world happiness high low
Uko ibihugu bikurukirana mu kugira abaturage bishimye

Igihugu cya Kenya ntiri mu bihugu byakorewemo ubu bushakashatsi.

Uru rutonde kandi rushyira igihugu cya Finland ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye aho gifite amanota 7.632/10. Iki gihugu gikurikirwa na Danmark, Iceland,Ubusuwisi n’Ubuholandi.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Abakoze uru rutonde bavuga ko  bagendeye ku bintu bitandatu by’ingenzi birimo:

1.Umusaruro mbumbe (GDP per Capital)

Icyizere cy’ubuzima ( Healthy Life Expectancy)

  1. Ubufasha mu by’ubuzima busanzwe ( Social Support)
  2. Ubiwsanzure mu mahitamo ( Freedom of choice)
  3. Kugira ubuntu (Generosity)
  4. Imyumvire kuri ruswa ( Perceptions on Corruption).

Raporo ya ‘World Happiness’ y’umwaka wa 2017 yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage batishimye aho rwari rufite amanota 3.471/10. Ibi bivuze ko rwiyongereyeho amanota 0.063.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *