Abasore n’inkumi bagera kuri 261 biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza baturuka mu miryango itishoboye bakaba bafashwa n’umushinga RW 0152 ukorera mu itorero Méthodiste Libre, paruwasi ya Kamembe, ku nkunga ya Compassion international, bavuga ko biteguye kubyaza amahirwe bahawe na Leta yo kwiga.
Ubwo bahurizwaga hamwe n’abayobozi babo babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019 banabaha ibikoresho by’ishuri,bamwe muri bo bavuze ko bababazwa cyane na bagenzi babo babona cyangwa bumva hirya no hino bari baragize amahirwe yo kubona ababitaho bakiga, nyamara bakayivutsa bishora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi bidahesheje agaciro urubyiruko rw’u Rwanda, bavuga ko bo biyemeje kudatatira igihango.
Niyonkuru Josiane urangije umwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye avuga ko atigeze abona se umubyara kuko yamenye ubwenge yaritabye Imana, bakaba ari abana benshi mu rugo kandi ubushobozi bwa nyina butarashoboraga kumubonera ibyo akeneye birimo amafaranga y’ishuri, ariko ko ku bw’amahirwe aba bagiraneza baramufata bamushyira mu ishuri bimuhindurira ubuzima.
Yagize ati ’’Niteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye atagirwa na bose, nziga na kaminuza ngere kure hashoboka nziture igihugu cyanjye ineza cyangiriye, Sinzigera nemera unshukisha ibindi kuko ubuzima bwiza ari yo mpano ikomeye iruta ibindi”.
Umuyobozi w’umushinga RW 0152, Nkinzingabo Rusimbi Martin avuga ko yishimira ko urubyiruko rwabo rukurikira neza amasomo mu ishuri kandi rukurikiranirwa hafi no mu myitwarire, kuruhuriza hamwe baruha ibikoresho by’ishuri bakanarwifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka bibafasha kurwongerera impanuro z’ubuzima.
Ati ’’Tubakurikiranira hafi cyane uwo tubonye ashaka gutana tukamugira inama kandi barazumva kuko twifuza ko bazigirira akamaro bakakagirira n’imiryango yabo usanga ikiri mu bukene cyane.’’
Avuga ko impungenge bagira ari abagabo bubatse usanga bashaka gushukashuka bamwe mu bana b’abakobwa ariko ko bababa hafi ku buryo n’uwigeze kubigeragezwa yashyikirijwe inzego zibishinzwe akabihanirwa,abahungu na bo bakabakurikiranira hafi cyane ngo hatagira ugendera mu kigare cy’abanywa ibiyobyabwenge akaba yayoba bikamubuza amahirwe yo kwiga.
Umubwiriza wa Conference ya Kinyaga muri iri torero, Rév.pasiteri Habiyambere Céléstin asaba uru rubyiruko kwiyumva nk’urukenewe n’igihugu cyose ejo hazaza rukita ku byo rusabwa n’ababyeyi n’abarukuriye,rukirinda abashaka kuruyobya kuko bene abo icyo baba bagamije ari ukurushora mu rupfu rw’umubiri n’ubugingo.



