Perezida Museveni arasaba abaturage ba Uganda gukunda abaturanyi babo nk’uko Imana bayikunda, ko bakunze Imana bakanga abaturanyi ntacyo byaba bibamariye.
Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa 25 Ukuboza 2015, ubwo we n’umufasha we, Janet Museveni, bifatanyaga n’imbaga y’abakiristo bo mu itorero ‘St Luke Nshwerenkye Church’ riri I Rushere, akarere ka Kiruhura.

Yagize ati “Kunda umuturanyi wawe n’umutima wawe wose na roho nk’uko ukunda Imana, ni bibi gukunda Imana utabona ukanga umuturanyi wawe mubana umunsi ku wundi”.
Perezida Museveni yashimiye Abagande bose kuri uyu munsi wa Noheli, ababaza niba bakunda abaturanyi babo nk’uko bikunda ndetse n’uko banakunda Imana.
Perezida Museveni umaze imyaka 32 ku buyobozi, akaba yifurije abo ayobora Noheli nziza ndetse n’umwaka Mushya Muhire wa 2019.



