Perezida Nkurunziza w’u Burundi, avuga ko iyo uri umukuru w’igihugu utaba ushinzwe abaturage gusa, ahubwo ko n’amatungo, inyamaswa, ibihingwa n’ibindi biba biri mu biganza byawe.
Muri Video ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Nkurunziza wari wambaye ishati iriho ibirango by’ishyaka CNDD- FDD, ingofero y’umweru nayo biriho, mikoro mu kiganza cy’Iburyo,… Mu ijambo yagezaga ku bantu benshi amajwi yabo yumvikanaga nk’abari mu giterane cyo gusenga, abasobanurira ko umukuru w’igihugu aba ashinzwe byose mu gihugu.
Yagize ati “Ubaye umukuru w’igihugu n’ihene zose zo mu gihugu urazishinzwe, n’inkwavu zose urazishinzwe kuko zirwaye ziba zitegereje abazivura, n’inka zirimo, murabyumva n’inkoko zibika, n’imishwi irimo, n’inturusi zirimo, n’amavoka arimo,…”.
Perezida Nkurunziza uvuga ko umukuru w’igihugu aba ashinzwe byose, yagiye ku butegetsi mu 2005, akaba agomba kuzabuvaho mu 2020 nyuma yahoo atangarije ko atazongera kwiyamamaza.


