Nyuma y’aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ashinje u Burayi kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’abimukira ubwo yavugaga ku ruhare rw’u Bushinwa muri Afurika muri iki gihe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Autriche, u Bushinwa nabwo bwagize icyo butangaza kuri uyu wa Kabiri ku byatangajwe muri icyo kiganiro.
Ni ikiganiro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Die Presse ubwo yari yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru hagati ya Afurika n’u Burayi mu cyumweru gishize. Muri iki kiganiro Perezida Kagame akaba yaragaragaje ko u Burayi bwirengagije Afurika, aho usanga ngo ishoramari ryabwo risubira mu Burayi ntihagire ikintu risigira Afurika.
“ Aho gufasha Afurika rirushaho gukenesha umugabane ,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Kagame.
Nubwo u Bushinwa buhawe ikaze mu Rwanda no muri Afurika, nabwo ngo hari imbogamizi bugaragaza ku mugabane.
Aha akaba ari ho Perezida Kagame ashimangira ko Abanyafurika bakwiye kubanza kwikorera mbere ya byose. Ati: “ Mu Rwanda tuzi ubushobozi bwacu ndetse n’igitekerezo cy’u Bushinwa dukwiye kwemera kugirango tutarengerwa n’umwenda” . Perezida Kagame yongeyeho ko ariko hari n’ibihugu bitagize amasezerano meza none bikaba bifite ibibazo.
Ati: “ Ntabwo ari byose, ariko bishobora kuba, biterwa natwe Abanyafurika. Kuki tutamenya uko tuvugana n’u Bushinwa? Birumvikana Abashinwa ntabwo babeshejwe hano gusa n’ubugiraneza bwo kudufasha ”
Ubwo kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Ukuboza mu kiganiro n’itangazamakuru umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Hua Chunying, yabazwaga ku byatangajwe na Perezida kagame nk’uko iyi nkuru dukesha Africatimes ikomeza ivuga, yashyigikiye uruhare rw’u Bushinwa ndetse yizeza ibihugu byo muri Afurika ko bizakomeza kugira ubwisanzure mu gufata ibyemezo byabyo.
Yagize ati: “ Mu myaka ishize, ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika mu nzego zitandukanye bwageze ku musaruro mwiza .”
Yakomeje agira inama andi mahanga yifuza gukorana neza na Afurika agira ati: “ Mu gihe bafatanya na Afurika, impande zose bireba mu Muryango Mpuzamahanga zigomba gutega amatwi Afurika, kwizera ubuhanga bwa Afurika no kubaha gushaka kwa Afurika. ”
Uyu muvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yakomeje avuga ko gutunga intoki Afurika no kuvuga nabi ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ubunenga cyangwa mu nyungu za politiki, atari byo bizatuma Afurika ibemera.


