Nyuma y’aho amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asubikiwe, Musenyeri Fridolin Ambongo Besungu, w’Umujyi wa Kinshasa, atangaza ko nta zindi mpamvu zizumvwa zishobora kongera kuyahagarika.
Amatora yagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza, kubera ikibazo cyatangajwe cy’ibikoresho nkenerwa bitari byuzuye, aya matora yigizwa inyuma akazaba ku wa 30 Ukuboza 2018.
Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, ubutumwa Mgr Ambongo yatangiye muri Paruwasi yitiriwe mutagatifu Benoà®t (Paroisse Saint-Benoà®t) yahaye icyizere abaturage ndetse anagira ubwo agenera Komisiyo yigenga ishinzwe amatora (CENI).
Yagize ati “Amatora agomba kuba, nta mpamvu n’imwe dushobora kongera kwemera, amatora agiye kuba, azaba ku cyumweru gitaha”.
Araha abaturage icyizere, ati “Ku Cyumweru gitaha, kizaba ari icyumweru cy’amatora, nkuko mwabikurikiye turi abana b’Imana, Imana ihora yumva amasengesho yacu, izatuvanaho igisuzuguriro”.
Amatora yasubitswe nyuma y’iminsi mike ububiko bwa Ceni I Kinshasa bufashwe n’inkongi y’umuriro, zimwe mu mashini zari gukoreshwa mu matora n’ibindi bikoresho birangirika.


