RDC: Mu bice bimwe by’igihugu amatora azaba muri Werurwe 2019

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugira ibyo ihindura mu ngengabihe y’amatora itangaza ko mu bice bimwe by’igihugu amatora azaba muri Werurwe 2019.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’igihugu y’amatora ya Congo (CENI) riravuga ko ku biro by’itora muri Beni, mu Mujyi wa Beni, no mu Mujyi wa Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’ahitwa Yumbi, mu Ntara ya Mai-Ndombe, amatora yari ateganyijwe kuwa 30 Ukuboza azaba muri Werurwe mu mwaka utaha.

CENI ntiyahise itanga ibisobanuro kuri izi mpinduka ivuga ko izisobanura mu minsi iri imbere, gusa ngo Beni na Butembo ni imijyi yugarijwe n’ubugizi bwa nabi n’icyorezo cya Ebola kuva mu mezi menshi ashize.

Iyi nkuru dukesha urubuga politico.cd irakomeza ivuga ko umukandida Martin Fayulu w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi yari yahaye gasopo CENI ayibuza kubuza amatora muri Benin a Butembo yitwaje icyorezo cya Ebola muri iki gice.

Ni nyuma ya raporo yari imaze gushyirwa hanze ivuga ko Ebola ikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri.

Kuri Martin Fayulu watangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza muri iyi mijyi ibiri ya Butembo na Beni, we asanga nta mpamvu CENI yasubika amatora yo muri iki gice cy’igihugu.

Martin Fayulu ati: “ Ndaha gasopo CENI ku igeragezwa ryose ryo guhagarika amatora mu mujyi wa Beni, teritwari ya Benin a Butembo. Urwitwazo rwa Ebola ni ikinyoma kuko habereye kwiyamamaza muri ibyo bice .”

Uyu mukandida yakomeje avuga ko ari ubundi buryo bwo kuzahisha ukuri kw’ibizava mu matora iyi komisiyo irimo kugerageza.

Amatora y’umukuru w’igihugu, abadepite n’abayobozi b’intara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza yimuriwe kuwa 30 Ukuboza nyuma y’aho n’ubundi hari hashize imyaka ibiri agenda asubikwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *