Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yakomoje kuri Tanasha Donna, Umukobwa ukomoka muri Kenya bakundanye muri iyi minsi, amurata ubwiza kugera naho agera no mu buriri.
Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha byamenyekanye mu mezi make ashize, ubu bakaba banitegura kubana mu mezi abiri ari imbere.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya, Nairobinews gitangaza ko ubwo Daimond yitabiraga igitaramo serukiramuco ‘Wasafi Festival’ cyabaye ku wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, i Embu, yemeje ko Tanasha afite ubwiza buhebuje, by’umwihariko ko amenya ibyifuzo bye mu buriri.
Yagize ati “Tanasha ni mwiza, ni umunyakenya, afite uburanga kandi yumva ibyifuzo byanjye mu buriri, hari ikintu kidasanzwe kuri we”.
Diamond arase ubwiza Tanasha mu buriri, hari hashize iminsi mike nabwo atangaje ko Zari ari we mugore wa mbere wamuryoheye mu buriri kurusha abandi baryamanye.
Uyu muhanzi ukunze kugarukwaho mu bitangazamakuru bamwe banamwita imfizi y’akarere kubera gukunda abagore cyane, ateganya kubana na Tanasha ku wa 14 Gashyantare 2019.




