Umuhanzi Diamond Platnumz avuga ko mu bantu bashyigikiye icyemezo cye cyo kurongora harimo n’uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya, Jakaya MrishoKikwete wabimusabye amubwira ko imyaka ye igeze.
Uyu muhanzi avuga ko yabonanye na Kikwete nyuma y’aho yari aherutse kumuhamagara kuri telefoni akamwihanganisha bitewe n’impanuka yari yakoreye ku rubyiniro.
Yagize ati “ Ubwo nari I Mwanza numvise ko ngo yahoze ashaka ko tuvugana, nanjye nashatse uburyo bwo kumuhamagara kugira ngo tuvugane. Yambajije uko byagenze mubwira uko bihgaze, ariko nanone hari hashize igihe kinini tutabonana, musezeranya ko niza Dar [Dar- Es Salaam] tuzabonana.”

Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahishuye bimwe mu byo yaganiriye na Nyakubahwa Kikwete.
Ati “ Naragarutse njya kubonana na we, twaganiriye ibintu byinshi. Yarambwiye ngo nindongore kuko igihe kigeze. Yagize icyo ambwira ku mashusho yamenyekanye ndi kumwe na Tanasaha ndimo kubara amafaranga, yambwiye ko biriya nakoze bibabaza abandi benshi baba badafite amikoro.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Jakaya Mrisho Kikwete ni Perezida wa Kane wa Tanzaniya. Yayoboye iki gihugu kuva mu 2005-2015. Yabaye kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu kuva mu 1995-2005. Kuri ubu afite imyaka 67 y’amavuko.


