Abanyamerika bajya Tanzania basabwe kwigengesera mu gihe mu Rwanda nta mpungenge

Sangiza iyi nkuru

Department ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bazo bagenda muri Tanzania kurushaho kwigengesera muri iki gihe kubera ibyaha, iterabwoba n’ibikorwa bya leta byibasira abantu hashingiwe ku gitsina cyabo cyangwa abakundana babihuje. Ni mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu Umunyamerika ashobora kujyamo yizeye umutekano we wose.

Iyi department ya leta mu itangazo ryayo kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ukuboza, yavuze ko ibyaha by’ihohotera bimaze kumenyerwa mu gihugu cya Tanzania, aho ikomoza ku byaha byo gukubita no gukomeretsa, gushimuta abantu, gufata ku ngufu no gushimuta imodoka.

Iri tangazo rikomeza rinavuga ku iterabwoba rigira riti: “ Udutsiko tw’iterabwoba dukomje gutegura ibitero bishoboka muri Tanzania. ”

Hongeweho ko abantu bakundana cyangwa baryamana bahuje igitsina nabo bakomeje gutabwa muri yombi, kwibasirwa, gucunaguzwa ndetse ngo bakanashinjwa ibyaha bidahuye nk’uko iyi nkuru dukesha The Citizen ikomeza ivuga.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Kuri iki kibazo cy’ibyaha by’ihohotera, Department ya leta ivuga ko igipolisi cya Tanzania gishobora kubura ubushobozi bwo gutabara byihuse, naho ku kijyanye n’iterabwoba hakavugwa ko ibitero bishobora kwibasira za ambasade, station za polisi, imisigiti n’ahandi hantu hakunze kugendwa n’abanyaburayi cyangwa Abanyamerika.

Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibigaragaza ubutegetsi bwa Perezida Trump bwashyize ahagaragara uko ibihugu byo mu karere bikurikirana mu kugendamo wigengesereye mu gihe uri Umunyamerika.

Igihugu cya Tanzania cyashyizwe ku rwego rwa kabiri (level 2), Kenya na Ugandanabyo biri kuri ururwego rwa kabiri ariko abaturage b’Abanyamerika bakagirwa inama yo kwigengesera bisanzwe mu gihe babirimo, Somalia na Sudan y’Epfo byose byashyizwe ku rwego rwa 4, aho nta muturage wa Amerika ugirwa inama yo kuhakandagira.

Igihugu cya Sudani cyo cyashyizwe ku rwego rwa gatatu, aho Abanyamerika basabwa kubanza kubitekerezaho mbere yo gufata icyemezo cyo kujyayo, mu gihe igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihugu bidasaba kwigengesera mu gihe ubigiyemo, mbese mu bihugu ushobora kujyamo wizeye umutekano wawe wose.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *