Nyamasheke: Igitero cyahitanye bane kigasiga inkomere bagifashe nk’uko imodoka yatera umugenzi ibyondo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke, Aimé Fabien Kamali mu minsi mike ishize yumvikanye  mu bitangazamkuru ko yabwiye abaturage begereye ishyamba rya Nyungwe riherutse kuberamo igitero kigahitana abantu bane, kigasiga inkomere esheshatu ibi byafatwa nk’uko imodoka yatambuka igatera umugenzi ibyondo.

Tariki 15 Ukuboza abagizi ba nabi bitwaje intwaro batwitse imodoka eshatu mu ishyamba rya Nyungwe babiri bahasiga ubuzima umunani barakomereka. Nyuma y’ iminsi ine iki gitero kibaye ingabo z’ u Rwanda zatangaje zakurikiye abakigabye zikicamo batatu ndetse zikabohoza abo aba bagizi ba nabi bari bashimuse.

Mu magambo ya Meya Kamali ‘ahumuriza’ abaturage ategeka barimo n’abegereye ishyamba rya Nyungwe, yababwiye ko ibyabaye ari nk’uko imodoka yatamubuka igatera umugenzi ibyondo.

Yagize ati  “Umutekano urahari usesuye. Ibyabaye muri Nyungwe ni nk’ uko imodoka yagucaho ikagutera ibyondo. Imodoka iguciyeho ikagutera ibyondo byakubuza gukomeza kujya iyo wajyaga?”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Meya Kamali yemeje ashimitseko ko igitero bakomeza ibikorwa byabo nta nkomyi kuko ngo  umutekano mu Rwanda ucunzwe neza bityo ko badakwiye kudohoka mu gukomeza gukora imirimo yabo ya buri munsi.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *