Facebook: Isubikwa ry'igitaramo cya Meddy rirahuzwa n'ibibazo bya politiki biri hagati y'u Rwanda n'u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu Barundi bari mu matsinda ya Facebook bakomeje gutangaza ko kuba Meddy yasubitse igitaramo yari afite mu gihugu cyabo nta kabuza byaba birimo impamvu za politiki.

Meddy yari yiteguye ibitaramo bibiri bikomeye yagombaga kuzakorera mu Burundi ariko ikibazo cy’umutekano muke cyatumye afata umwanzuro wo kutajya gutaramira abafana be nk’uko itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane 27 Ukuboza Bwiza.com ifitiye kopi ribivuga.

Abarundi bo mu itsinda ryitwa ‘Humura Burundi’ ari naho hanyujije ubutumwa buvuga ko najya mu Burundi  ‘bazomumesa’[bazamwica] batangaza ko izi mpamvu ntaho zihuriye n’icyemezo cyafashwe.

Umwe muri ibo wo muri iri wiyita Ntirenganya Vivi yagize ati “ Byongeye kugaragarako umuziki winjiwe n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi [u Rwanda n’Uburundi]. Ese ku bwawe ubona politiki byari bikwiye ko politiki yivanga n’umuziki ?”

Capture 24

Mugenzi we witwa Goreth Thago we yagize ati “ Niho nkibona ko Abanyarwanda ari abana babi. Iyo aza bari kumucungira umutekano. Bamuburije ubusa rwose, iyo si politiki ni inzigo.”

Undi na we witwa Claude Ngeziminwe yunze mu ryari ryavuzwe ko Meddy yari kujya mu Burundi kubakururira ubukene kandi n’ubwo bafite bubageze igati.

Ati “ Ntacyo bitwaye. Nareke kuza n’ubundi ni akanoti [amafaranga ] kacu kari kuzahagwa.”

Undi mu bagize iri tsinda yavuze ko Meddy nta kibazo cy’umutekano yari kugirira mu Burundi kuko ngo na Rayon Sport yagiyeyo kandi itaha amahoro.

Ati “ Nimubuze abo bahanzi mufiteho ububasha. None se ko Rayon Sports yaje gukina ko mutavuze ko  umutekano wayo utifashe neza. Muzabizane muri futuboro [umupira w’amaguru bahite babahagarika. Mwabaretse bagakorera amafaranga.”

Inkuru bifitanye isano:  https://bwiza.com/2018/12/14/meddy-yaburiwe-ko-azicwa-nakandagira-i-burundi/

Capture 25

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Byari biteganyijwe ko Meddy azakorera igitaramo i Bujumbura ku itariki ya 29 Ukuboza 2018, kuri Boulevard de l’Uprona akazakurikizaho ikizabera  i Kigali ku bunani.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *