Amafoto : Jay Polly agisohoka muri gereza ya Mageragere yavuze ko yabaye umuntu mushya

Sangiza iyi nkuru

Tuyishime Joshua [Jay Polly] wari umaze igihe kigera ku mezi atanu y’igifungo yari yarakatiwe, agisohoka muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yatangaje ko yabaye umuntu mushya

Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo Jay Polly yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, aho yari yaje kwakirwa n’umugore we Sharifa ndetse n’umwana babyaranye.

Jay Polly yari yarahawe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we dore ko yamukuyemo n’amenyo. Ibi byabaye kuwa 4 Kanama 2018, ubwo bombi bari bavuye mu kabari banyoye, bakagirana amakimbirane

Usibye umugore we, mu bamwakiriye harimo abanyamakuru ndetse, Edouce na Baad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira gitegerejwe ku mugoroba mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama.

Iki gitaramo byitezwe ko kiza kugaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha ndetse kikayoborwa na Ally Soudy na Shaddy Boo uri mu bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

nguwo jay po2684 43159
Jay Polly amaze gusohoka
ubwo jay pol0c73 80863
Umuhanzi Jay Polly ari gusohoka ava kuri gereza ya Mageragere
ibyishimo by710b efffe
Umuhanzi Jay Polly yari mu by’ishimo
umuhanzi edo8d85 7de79
Umuhanzi Jay Polly ateruye umwana we
cdb463179486ffac89ccddaa8c7b0e
Umuhanzi Jay Polly ateruye umwana, impande ye hari umugore we

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *