Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ‘Layton Christian Academy’ kibarizwa muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Greg Miller, avuga ko iki kigo abereye umuyobozi kiganjemo abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi, ubu bwinshi bwabo ngo bukaba bwaratumye asura akanakunda u Rwanda.
Greg Miller avuga ko Abanyarwanda batangiye kwinjira cyane muri iki kigo kuva mu mwaka wa 2012, nyuma na we asura u Rwanda, aho arukundiye akaba arusura kenshi.
Aganira na Radiyo Ijwi rya Amerika, Greg yagize ati “U Rwanda nicyo gihugu cyohereza hano abanyeshuri benshi kurusha abava ahandi, dufite abandi banyeshuri bava ahandi mu bihugu 26, twakiriye bwa mbere abanyeshuri b’Abanyarwanda mu 2012, nigeze no gusura u Rwanda kugira ngo nirebere icyo gihugu abana bakomokamo, namenyeyeyo bimwe mu bikiranga, nakomeje gusubirayo buri mwaka, rimwe na rimwe nkajyayo nka kabiri cyangwa gatatu buri mwaka”.
Akomeza avuga ko benshi bakunze kumubaza impamvu Abanyarwanda biganje muri iki kigo, aha ni naho ahera avuga ko Kigali na Layton ari imijyi ibiri ifite ibyo ihuriyeho ariko adasobanura, bityo ikaba yaba imwe mu mpamvu zituma Abanyarwanda bishimira kuba muri uyu mujyi wo muri Amerika.
Ati “Usanga benshi baba bashaka kwiga mu mijyi nka Los Angeles na New York ariko Abanyarwanda usanga baba bashaka kuba mu mijyi mito kandi ituje, aho babana n’abandi bitabagoye, mu by’ukuri nyuma yuko nasuraga umujyi wa Kigali, Nasanze Layton na Kigali hari byinshi bihuriyeho cyane”.
Ruheta Wase Iana w’imyaka 16 y’amavuko, ni umwe mu bana b’Abanyarwanda bahiga, avuga ko batangira bibagora kubera ko bamwe baba bakiri bato, ariko buhoro buhoro bakagenda bamenyera ubuzima bwaho.
Ati “Biragoye, biragoye cyane cyane iyo uje ahangaha ukiri muto ariko nyuma uhita umenyera nyine, hari aho ugera bikakurenga ukabona bitandukanye nk’ibyo mu rugo, ukabona abantu mubana batandukanye n’abo mu rugo ariko mukabana nk’abavandimwe bawe, kuko tuba tubana n’Abashinwa abantu bose b’ahantu hose, tugomba kwiga nyine kubana nabo,…Ntibyoroshye ariko ni byiza nyine”.
Layton Christian Academy, ni ishuri rifite amashuri abanza n’ayisumbuye ribarizwa muri leta ya Utah muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Umujyi wa Layton utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 70.


