Majoro Bernard Ntuyahaga umaze ibyumweru bibiri yoherejwe mu Rwanda, we n’umuryango we batabishaka, atangaza ko yakiriwe neza ndetse ko ubuzima bwe bumeze neza.
Majoro Ntuyahaga yahoze mu ngabo z’u Rwanda, yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rwo mu Bubiligi, ashinjwa urupfu rw’abasirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994. Abo basirikare bari bashinzwe umutekano w’uwari Misitiri w’intebe, Agathe Uwilingiyimana, na we yishwe icyo gihe.
Abagize umuryango wa Ntuyahaga bari i Burayi bagerageje guhagarika kujyanwa kwe mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano, ariko birananirana aracyurwa ageze i Kigali ahita ajyanwa mu kigo cya Mutobo mu Ntara y’Amajyaruguru, ahabera amahugurwa y’abahoze mu gisirikari bataha mu Rwanda.
N’ubwo yoherejwe mu Rwanda we n’umuryango batabishaka, n’akanyamuneza kenshi, aganira na BBC, Majoro Ntuyahaga yavuze ko yakiriwe neza, ati “Nakiriwe neza kuva ku kibuga cy’indege i Kanombe kugera hano mu kigo cya Mutobo”.
Abajijwe niba nta mpungenge agifite zo kuba yaroherejwe mu Rwanda, yasubije agira ati “Impungenge ntabwo zishira ako kanya ariko umunsi ku munsi zigenda zishira kubera tekinoloji nshya za kominikasiyo, ni njye uhari ndi kuri terrain impungenge baba bafite nkagenda mbahumuriza bakurikirana uko meze, bakumva ibiganiro dukorana, bakabona n’amafoto”.
Akomeza avuga ko amahugurwa bahabwa i Mutobo abafasha kumenya neza amateka y’u Rwanda uko ubutegetsi bwagiye busimburanwa by’umwihariko bakanamenya byinshi ku byagiye bihindurwa mu gihugu mu myaka myinshi baba bamaze bari mu mahanga.
Ku myaka ye 67, Majoro Bernard Ntuyahaga avuga ko atagifite ingufu zo kuba yakomeza igisirikare ariko ko agifite imbaraga z’ibitekerezo byo kuba yatanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Â


