Amasengesho yawe uyakorere bashiki bawe- Juliana atuka uwavuze ko akeneye kurongorwa
Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, yasabye umufana we kwerekeza amasengesho yamusabiraga kuri bashiki be, nyuma yo kuvuga ko akwiye umugabo muri uyu mwaka. Ubwo Juliana yatangazaga ko yashyize hanze video y’indirimbo yise ‘Omukwano Ogwedda’ ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Urukundo rwa kera’ nibwo umufana we witwa Moses Omujugujugu yahise avuga ko adakwiye kuririmba urukundo mu gihe […]
MINEDUC: Abanyeshuri bacumbikirwa bazatangira bitewe n’uturere bigamo
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri baziga bacumbikirwa bazatangira igihembwe cya mbere cy’amashuri mu mwaka wa 2019 hagendewe ku turere bazigamo. Ibi bitandukanye no mu myaka yashize aho abanyeshuri bacumbikirwa basabwaga kujya ku ishuri hagendewe ku ntara bigamo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri, rivuga ko abanyeshuri basabwe kwambara umwambaro w’ishuri ndetse bafite ikarita y’ishuri kugira […]
Aho kuba imbwa naba imva, si ndi inyangarwanda ndi nkundurwanda
Kuva kera na kare mu mateka y’urwa Gasabo, ingabo, intore z’umwami zatozwaga kumasha, guhamiriza, gusimbuka urukiramende, kunyobanwa, kwivuga nibindi biganisha k’ubutwari bw’ingabo no gukomera kw’igihugu. Ibi ni nabyo nasanze muri kaminuza y’i Karama yigishaga ibya politiki mu mashami ya Uhuru na Umoja. Aho abanyeshuli mubyo batozwaga harimo ibintu bibiri by’ingenzi aribyo gukunda igihugu no kucyitangira. […]
Icyifuzo cyacu kuri Kenya n'ukubona amahoro biciye mu ubumwe n'iterambere – Uhuru Kenyatta
Aya magambo atagira uko asa ushobora kuyasanga ku rukuta rwa facebook rw’umukuru w’ igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta, kuwa 06/01/2019, ubwo yifurizaga Railla Odinga isabukuru nziza y’ amavuko nyuma yibihe bikomeye byo guhangana banyuzemo mu matora y’umukuru w’igihugu cya Kenya, ariko kuri ubu bakaba badasigana nyuma yo kwiyunga. Aba bagabo bombi b’abanyapolitiki bahanganye mu gihe […]
Burundi: Umusirikare yashyizwe mu byago n’umugore we wamureze gushaka kujya mu nyeshyamba
Umusirikare w’u Burundi, Nahimana Felix,  yatawe muri yombi ku itegeko ryatanzwe na Guverineri w’Intara ya Makamba, ashinjwa n’umugore we gushaka kujya kwinjira mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi. Nahimana Felix asanzwe ari umusirikare w’u Burundi, kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize akaba ari kuri sitasiyo ya Polisi i Makamba, akaba yarafashwe ku itegeko ryatanzwe […]
Uganda: Gen Kayihura akomeje kwigaragariza urukiko mu gihe agitegereje ko urubanza rwe rutangira
Uwahoze ari Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura, kuri uyu wa Mbere yongeye kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa no gufungurwa by’agateganyo ko agomba kujya yigaragaza imbere y’uru rukiko buri wa mbere w’ukwezi gushya. Nubwo akomeje kugaragara mu gihugu anagaragaza ko agihari, Gen Kayihura agomba kuba ategereje ko urubanza rwe […]
Rusizi: Ababyeyi b’abasilamu bavuga ko abana babo baciye ukubiri n’inyigisho z'ubutagondwa
Nyuma y’uko mu myaka Ine ishize mu karere ka Rusizi havugwaga urubyiruko rw’abayisilamu rwishora mu nyigisho zirukangurira ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba, ababyeyi bavuga ko bishimira ko byahagaze bakanizeza inzego z’umutekano ko bitazongera. Mu kiganiro cyahuje urwego rwa polisi y’igihugu rushinzwe kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba n’abayisilamu bo mu mujyi wa Rusizi  mu musigiti wa Kamembe, mu mpera […]
Somalia: Babiri barasiwe ku karubanda nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa gisirikare
Abayobozi ba Somalia bishe barasiye ku karubanda abicanyi babiri bakoranaga na Al Shabab bari bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare icyaha cyo kwica umuyobozi gakondo . Hassan Ali Hassan w’imyaka 25 na Abdirahman Isse Ali w’imyaka 22, biciwe mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu nk’uko byemejwe n’igisirikare cy’iki gihugu kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama. Iyi nkuru […]
Drake ari mu mazi abira bitewe n’umwana w’umukobwa
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zirasaba ko Umuhanzi Drake yatabwa muri yombi bitewe n’amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga arimo gukorakora umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure. Drake yakorakoye uyu mukobwa mu 2010 ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yari yakoreye mu Mujyi wa Colorado ahitwa Denver. Muri aya mashusho Drake asoma uyu mukobwa ndetse akanamukorakora mu gituza […]
Amwe mu mateka y’Umwami w'Abami Akihito wakiriye Perezida Kagame mu Buyapani
Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri Perezida Kagame n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame bagiriye mu Buyapani, bakiriwe n’Umwami w’Abami, Akihito hamwe n’umwamikazi Michiko b’iki gihugu. Umukuru w’igihugu n’umufasha we bashyitse i Tokyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, bakirwa Ibwami kuri uyu wa Kabiri. Nyuma yo kwakirwa ibwami, biteganyijwe ko Perezida Kagame na […]
Haribazwa niba Louise Mushikiwabo atazakorera u Rwanda aho gukorera OIF
Abantu benshi barimo abasesenguzi bakomeje guhanga amaso ahazaza h’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bategereje kureba uko azitwara mu nshingano nshya aherutse guhabwa zo kuyobora uyu muryango asimbura Umunyakanadakazi, Michaà «lle Jean, aho bamwe batangiye kumusaba kuzigengesera niba yifuza kuzaguma kuri uyu mwanya. Umuryango wa OIF bivugwa ko wakunze kugaragara nk’igikoresho cyo kugira […]
Abamotari bareze mu nkiko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative
Abamotari bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abamotari bo mu Ntara y’Iburasirazuba, UNESCOM bareze Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA)  bagishinja kubateza igihombo ubwo ishyirahamwe ryabo ryasesagwa mu cyo bise uburyo bunyuranyije n’amategeko. Aba bamotari 3,755 bahoze mu makoperative cumi na biri yo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, bavuga ko ishyirahamwe ryabo ryasheshwe na RCA mu buryo bunyuranyije n’amategeko,bityo […]
PS-Imberakuri ya Me Ntaganda yamaganye abayiyitirira bagamije guhirika ubutegetsi
Ishyaka PS-Imberakuri rya Me Ntaganda Bernard , ritemewe n’amategeko y’u Rwanda ariko we ashimangira ko ryemewe, ryamaganye abiyitirira iri shyaka bemeza ko bafatanyije n’imitwe ya gisirikare y’ihuriro P5 ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda igamije guhirika ubutegetsi iherutse kuvugwa muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Me Bernard Ntaganda nk’uwashinze iri shyaka rifite […]
Akanyamuneza ni kose kuri Majoro Ntuyahaga woherejwe mu Rwanda atabishaka
Majoro Bernard Ntuyahaga umaze ibyumweru bibiri yoherejwe mu Rwanda, we n’umuryango we batabishaka, atangaza ko yakiriwe neza ndetse ko ubuzima bwe bumeze neza. Majoro Ntuyahaga yahoze mu ngabo z’u Rwanda, yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rwo mu Bubiligi, ashinjwa urupfu rw’abasirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994. Abo basirikare bari bashinzwe […]
Rulindo: Umuturage yafatanwe ibipfunyika 150 by’ikiyobyabwenge cya mayirungi
Mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana, mu muhanda Gatuna- Kigali hafatiwe umusore w’imyaka 20 afite ibipfunyika 150 by’icyiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa mayirungi. Kuri uyu wa 6 Mutarama 2019 nibwo uyu musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yavaga Gatuna yerekeza mu mujyi wa Kigali. Chief Inspector […]
Gabon: Babiri mu bashatse guhirika ubutegetsi bishwe,undi afatwa yihishe mu buriri
Ibiro bya Perezidansi y’Igihugu cya Gabon bitangaza ko babiri mu bari batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Bongo bishwe barashwe ku munsi w’ejo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Leta y’iki gihugu, Guy-Bertrand Mapangou rivuga ko aba bishwe ubwo bakozanyagaho n’ingabo za Leta zashakaga kubambura Radiyo y’igihugu bari bafashe mu gihe bagenzi babo batatu batawe muri […]