Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, yasabye umufana we kwerekeza amasengesho yamusabiraga kuri bashiki be, nyuma yo kuvuga ko akwiye umugabo muri uyu mwaka.
Ubwo Juliana yatangazaga ko yashyize hanze video y’indirimbo yise âOmukwano Ogweddaâ ugenekereje mu Kinyarwanda âUrukundo rwa keraâ nibwo umufana we witwa Moses Omujugujugu yahise avuga ko adakwiye kuririmba urukundo mu gihe cyose adafite umugabo nâumukunzi we akaba atazwi.
Uyu mufana yavuze ko Juliana akwiye amasengesho kugira ngo uyu mwaka uzarangire yarashyingiwe, ibintu uyu muhanzikazi atishimiye ahita amusubiza gusengera bashiki be.
Yagize ati âUrakoze ku bwâigitekerezo cyawe cyo kunengwa. Nta numwe ugikeneye, ayo masengesho yawe uyakorere bashiki baweâ.
Juliana Kanyomozi 36 yâamavuki, ni umwe mu bahanzikazi batajya bakunda gutangaza ibirebana nâubuzima bwe mu rukundo.
Ni umukobwa wabyariye iwabo, umwana we rukumbi wâumuhungu, Keron Raphael  Kabugo yari yarabyaranye na Amon Lukwago, umucuruzi ukomeye cyane muri Uganda bigeze gukundana, yaje kwitaba Imana ku 20 Nyakanga 2014.
Keron yitabye Imana afite imyaka 11 yâamavuko, akaba yarapfiriye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi muri Kenya.

Â


