Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri baziga bacumbikirwa bazatangira igihembwe cya mbere cy’amashuri mu mwaka wa 2019 hagendewe ku turere bazigamo.
Ibi bitandukanye no mu myaka yashize aho abanyeshuri bacumbikirwa basabwaga kujya ku ishuri hagendewe ku ntara bigamo.


Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri, rivuga ko abanyeshuri basabwe kwambara umwambaro w’ishuri ndetse bafite ikarita y’ishuri kugira ngo umutekano wabo witabweho.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
MINEDUC kandi irasaba ubufatanye n’izindi nzego,ikibutsa ko kuwa mbere tariki ya 14 Mutarama ari umunsi w’amasomo bityo ko ibindi byose byaba byatunganyijwe mbere y’iyi tariki.


