Uwahoze ari Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura, kuri uyu wa Mbere yongeye kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa no gufungurwa by’agateganyo ko agomba kujya yigaragaza imbere y’uru rukiko buri wa mbere w’ukwezi gushya.
Nubwo akomeje kugaragara mu gihugu anagaragaza ko agihari, Gen Kayihura agomba kuba ategereje ko urubanza rwe ruzatangira mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza ku byaha ashinjwa.
Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere ariko Gen Kayihura yirinze itangazamakuru agakoresha umuryango w’ibanga agahita yerekeza ku biro bya chairman w’urukiko mbere yo kongera kwinjizwa mu modoka ya minisiteri y’ingabo agataha aherekejwe n’indi modoka.
Kuwa 24 kanama 2018, Gen Kale Kayihura yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko nyuma yo kumara iminsi 76 afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye. Yabwiwe ibyaha bitatu aregwa birimo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare no gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ariko byose arabihakana.
Kuwa 28 Kanama nibwo yaje gufungurwa by’agateganyo asabwa kujya yitaba urukiko buri wa mbere w’ukwezi gushya. Ubushinjacyaha buyobowe na Maj. Raphael Mugisha buvuga ko hagati ya 2010 na 2018, Gen Kayihura yemeye guha imbunda n’amasasu umukuru wa Boda-Boda 2010 witwa Abdullah Kitata kandi atari yemerewe gutunga imbunda.
Gen Kayihura kandi yashinjwe gutegeka ishimutwa ry’Abanyarwanda batatu bari barahungiye muri Uganda akabohereza mu Rwanda ku ngufu. Abo ni; Lt Joel Mutabazi, Jackson Karemera na Sgt Innocent Kalisa.
Urubanza rwa Gen. Kayihura ruteganyijwe kuwa 04 Gashyantare 2019 nk’uko tubikesha CapitalFm muri iyi nkuru yayo.


