Umusirikare w’u Burundi, Nahimana Felix, yatawe muri yombi ku itegeko ryatanzwe na Guverineri w’Intara ya Makamba, ashinjwa n’umugore we gushaka kujya kwinjira mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi.
Nahimana Felix asanzwe ari umusirikare w’u Burundi, kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize akaba ari kuri sitasiyo ya Polisi i Makamba, akaba yarafashwe ku itegeko ryatanzwe na Guverineri w’iyi Ntara, Niyukuri.
Nk’uko bitangazwa na SOS/Burundi, ngo abaturanyi bemeza ko Felix yagambaniwe n’umugore we washyiriye Guverineri amagambo bise ay’ibinyoma ko yaba agiye kwinjira mu nyeshyamba.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Agomba kuba ariwe wavuze ko umugabo we ashaka kwinjira mu mutwe w’inyeshyamba ziri inyuma y’igihugu”.
Abaturanyi bakaba bashimangira ko uyu muryango wari umaze igihe kirekire mu makimbirane, bityo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu i Makamba ukaba wandikiye ubuyobozi ubusaba gukora iperereza ku byo Felix ashinjwa mu bwitonzi.
Uyu mugabo ashyizwe mu mazi abira n’umugore we mu gihe Leta y’u Burundi imaze imyaka isaga itatu yikanga igiti n’isazi, kuva habaho imvururu zo mu mwaka wa 2015, zakurikiwe n’igerageza rya kudeta. Leta y’u Burundi ikaba ikomeza gutangaza ko hari imitwe y’inyeshyamba iri mu bihugu by’ibituranyi nabwo igabayo ibitero igahungabanya umutekano.


