Nyuma y’uko mu myaka Ine ishize mu karere ka Rusizi havugwaga urubyiruko rw’abayisilamu rwishora mu nyigisho zirukangurira ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba, ababyeyi bavuga ko bishimira ko byahagaze bakanizeza inzego z’umutekano ko bitazongera.
Mu kiganiro cyahuje urwego rwa polisi y’igihugu rushinzwe kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba n’abayisilamu bo mu mujyi wa Rusizi mu musigiti wa Kamembe, mu mpera z’icyumweru gishize, polisi yashimiye cyane ubuyobozi bw’iri dini imbaraga bwakoresheje ngo ibi bikorwa byari bibangamiye igihugu cyose bihagarare.
Umuyobozi w’abayisilamu mu karere ka Rusizi, Shekh Nsengiyumva Milaji, yavuze ko izi nyigisho zatangiye gukwirakwizwa mu rubyiruko rw’abayisilamu rwo mu mujyi wa Rusizi mu mpera za 2015 n’intangiriro za 2016, aho bamwe mu bayisilamu bataye umurongo nyawo w’idini barwihereranaga bakarushyira mo izo nyigisho mbi ubuyobozi butabizi.
Avuga ko byateye ibibazo bikomeye cyane kuko bamwe mu bana biga mu ishuri ryisumbuye rya kiyisilamu rya Kamembe batangiye kwanga bagenzi babo batari abayisilamu bigana, bakajya babakubita, bakabacagagurira amakayi n’ibindi bibi babakoreraga banga no kwicarana na bo, kugeza aho bitahuriwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano rumwe mu rubyiruko rurigishwa rurabireka urwinangiye rutabwa muri yombi hamwe n’abo baruyobyaga.
Yagize ati “Hahise hafatwa abagera kuri 12 barimo umukobwa umwe, hanafatwa ababahaga izo nyigisho mbi bakuraga ku mbuga nkoranyambaga bagera kuri babiri, nyuma muri babandi 12 hafungurwa 5 barindwi baracyafunze natwe twafashe ingamba zikomeye cyane zo kubikumira.’’
Cyiza Ahmadi wamaze ukwezi kose akurikirana izo nyigisho nyuma akaza kubivamo akanagira uruhare mu gutanga amakuru ngo bimenyekane neza, avuga ko mu byo bigishwaga harimo kwanga Leta iriho na gahunda zayo zose, kwanga umuntu wese utari umuyisilamu, kwihutira kwinjira mu mitwe y’iterabwoba muri Somaliya n’ahandi bakabageza yo,n’ibindi bibi byinshi bagombaga gukora.
Ati “Twatangiye turi 30 dukurikiranira izo nyigisho tuzi ko ari nziza, nyuma tuza gutahura ko ari mbi cyane,ari ubuyobe butuganisha ku kwangiza ubuzima bwa bagenzi bacu n’ubwacu, bamwe tubiva mo tunabitangira amakuru mu buyobozi bwacu no mu nzego z’umutekano,abandi baranangira barafatwa barafungwa, bamwe baza gufungurwa abandi basigayemo kimwe n’abo babitiwgishaga.’’
Avuga ko kimwe mu byo babashobozaga ari ubushomeri agasaba inzego za Leta n’iza kiyisilamu gushaka uburyo urubyiruko rwabo rwabona icyo rukora kugira ngo rutazongera gushukishwa amafaranga ari muri biriya bikorwa ngo ruyararikire rwongere kubyishora mo.
SSP Faustin Kalimba ukora mu rwego rwa polisi y’igihugu rushinzwe kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa, yavuze ko nubwo habaye ho uburangare bw’abakuru b’abayisilamu mu mujyi wa Rusizi ibi bikorwa bikagaragara ariko banashimirwa uruhare rwabo mu kubihagarika.
Ati “Turabashimira cyane uburyo mwafatanije n’inzego z’umutekano mu kubihagarika,twizere ko bitazongera kuvugwa hano na rimwe kandi natwe turakomeza kubikurikiranira hafi.’’
Muri iki kiganiro,mu izina ry’abandi babyeyi,Sheikh Kayitsinga Abdallah,yavuze ko nta mubyeyi uzihanganira ko umwana we yongera gushorwa mu bikorwa nk’ibyo,na we asaba ko habaho gufasha uru rubyiruko kwiteza imbere, polisi yemera ubuvugizi kugira ngo rugende rubonerwa imirimo iruhuza n’amakalabu rurimo yo kurwanya ubutagondwa n’iterabwoba ahabwe ingufu birusheho gukumirwa.




