Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zirasaba ko Umuhanzi Drake yatabwa muri yombi bitewe n’amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga arimo gukorakora umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.
Drake yakorakoye uyu mukobwa mu 2010 ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yari yakoreye mu Mujyi wa Colorado ahitwa Denver.
Muri aya mashusho Drake asoma uyu mukobwa ndetse akanamukorakora mu gituza ari nako amuhobera.
Drake muri iki gitaramo yavuze ko ibyo yakoreye uyu mukobwa wari umaze kuvuga ko afite imyaka 17 y’amavuko bitatuma afungwa.
Yagize ati “ Sinafungwa. Sinzi niba ndi umwere cyangwa mfite icyaha gusa narishimishije. Nakunze uburyo amabere yawe yankoraga ku gituza[amusoma ku itama no ku gahanga].”
Izi mpirimbanyi zivuga ko ibyo Drake yakoze ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye uyu mwana w’umukobwa.
Reba Videwo ya Drake arimo gusoma uyu mukobwa utaratangajwe amazina.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Drake ari mu bihe bikomeye mu gihe mugenzi we R.Kelly na we atorohewe kubera ibirego byo guhohotera abana b’abakobwa.
Kuri ubu Drake ntaragira icyo atangaza kubamunenga banasaba ko yatabwa muri yombi.
Src: The Guardian


