Abakobwa biga ku Ishuri Ryisumbuye rya APPEKA Kabarondo riri mu Karere ka Kayonza baratabaza ubuyobozi bitewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuga ko bakorerwa n’abarezi babo.
Umwe muri aba bakobwa utashatse ko amazina ye atangazwa waganiriye na Bwiza.com yemeje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’Umuyobozi w’Ishuri, Gilbert Nkurunziza kuva mu 2016 ubwo yazaga kwiga kuri iri shuri.
Mwiza (amazina yahinduwe) w’imyaka 18 kuri ubu wiga mu mwaka wa Gatandatu yavuze uko Diregiteri Nkurunziza yagiye amuhohotera.
Ati “ [afite ikiniga]. Ubwo ninjiraga mu biro bye, yambajije aho nigaga maze mubwira ibyanjye n’ibibazo byo mu muryango. Yigize nk’aho bimubabaje, ahita anyiyegereza anshyira mu gituza akajya ankora ku mabere anambwira amagambo y’urukundo ko ndi mwiza. Nagerageje kurwanya ibyo yankoreraga gusa nta mahitamo nari mfite kuko yari umuyobozi. Yansezeranyije kumfasha mu masomo ndetse no mu buryo bw’amikoro.”
Uyu mukobwa avuga yakomeje guhohoterwa kugeza n’ubwo uyu muyobozi yamuhaye akazi k’amaboko aho yabaga i Kabarondo atarimuka ngo ajye kuba i Kayonza.
Undi mukobwa yarahohotewe mu 2014
Ikibazo cy’ihohoterwa ku bana b’abakobwa biga kuri APPEKA si ubwa mbere kivuzwe kuko no mu 2014, uwitwa Umutesi (izina ryahinduwe) wari ufite imyaka 19 muri uwo mwaka na we yadutangarije ko yahohotewe n’uyu muyobozi w’ishuri, Nkurunziza Gilbert.
Ati “ Yampamagaye mu biro bye ambwira ko mfite imyitwarire myiza. Nyuma yaje kuntumira mu rugo rwe i Kabarondo, twaganiriye iby’imibonano mpuzabitsina. Yaranyegereye ankuramo umwenda wo hejuru atangira gukorakora amabere yanjye. Icyo gihe nari isugi, sinabashaga kwiyumvisha ibiri kumbaho.”
Uyu mukobwa avuga ko yaje kwisanga ari mu cyumba diregiteri araramo.
Ati “ Naje kubona ko yantumyeho ngo amfate ku ngufu,yansabye gutuza kuko ngo nta kintu kibi cyari kumbaho. Yansezeranyije kumfasha no kunyitaho. Mu gihembwe gikurikiyeho nahinduye ishuri.”
Aba bakobwa bombi bahuriza ku ngingo yo kuba baratinye kuvuga ibyabakorerwaga kugira ngo batirukanwa ku ishuri.
Mwiza ati “ Nari mfite ubwoba gusa natekereje ko ninijujuta nari kwirukanwa kandi mu rugo hari ubukene.”
Uretse uyu muyobozi w’ishuri, hari n’umwarimu witwa, Tuyizere Innocent na we arashyirwa mu majwi ko hari abana b’abakobwa batatu biga mu mwaka wa Gatandatu kuri iri shuri yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibaruwa isinywe n’umuyobozi w’Ishuri rya APPEKA yo mu Kwakira 2018, igaragaza ko wa Bwiza.com yabonye isaba ibisobanuro mwalimu Tuyizere kuri iri hohoterwa.
Tuyizere mu ibaruwa ye yo kuwa 12 Ukwakira 2018 ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa.
Umwe muri aba bakobwa wiga iby’ubwubatsi yavuze ko Tuyizere yamusabye ubucuti akamuhakanira nyuma gatangira kumwigirizaho nkana.
Ati “ Yajyaga amvugisha bisanzwe, ndi mu kiruhuko yarampamagaye ambwira ko ankunda. Narabyanze, mpindura nimero. Ngarutse ku ishuri yaranyibasiye ku buryo natangiye kumva mbangamiwe.”
Mugenzi we w’imyaka 18 avuga ko mwarimu Tuyizere yamuhamagaye mu kiruhuko akumusaba ko bahura akabyanga.
Ati “ Ubwo nagarukaga ku ishuri, yagiye ampamagara aho ari wenyine agatangira kunkorakora ku mubiri wanjye wose. Nagerageje kumubuza ariko aranga cyane ko yambwiraga ko turi kuganira ku masomo yanjye.”
Undi mukobwa w’imyaka 18 yavuze ko mwarimu Tuyizere yari aziranye n’umuryango we ariko ngo yatunguwe n’uburyo yashatse kumuhohotera kandi ari na we wamushakiye umwanya wo kwiga kuri iki kigo.
Ati “ Ni inshuti y’umuryango,ubwo nahinduraga ishuri yaramfashije. Hari ukuntu yamfataga ariko simbyiteho. Umunsi umwe yarampamagaye ambwira ko ankunda, narebye imyaka ye n’iya njye mpitamo kubyanga. Nagiye nisanaga mu makosa yewe ntagira no kugira amanota make mu isomo rye.
Diregiteri Nkurunziza akoze imyaka icumi ayobora iki kigo mu gihe Tuyizere ahakoze imyaka 7. Benshi mu baturiye iki kigo ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Kayonza, , Munyensanga Philibert bavuga ko abayobozi batigeze baregwa iyi myitwarire.
Munyensaga avuga ko atigeze yakira ibirego bisa nk’ibi kandi ko Nkurunziza ari umwe mu barezi b’intangarugero.
Yadutangarije ko bagiye gukora iperereza kugira ngo uwo bihama azahanwe hagendewe ku mategeko.
Diregiteri Nkurunziza na mwarimu Tuyizere bahakana ibyo bashinjwa bivuye inyuma
Diregiteri Nkurunziza avuga ko aba bakobwa bashobora kuba bari gukoreshwa n’undi muntu ugamije kumuharabika no guhindanya isura y’ishuri.
Ati “ Abanyeshuri bashobora kuba indangururamajwi z’umuntu ushaka ibintu bitari byiza kuri njye no ku ishuri. Ufite ikimenyetso gifatika yakwegera Urwego rw’Igihugu rw’Uburenzacyaha.”
Kuri mwarimu Tuyizere Innocent avuga ko yagiye ahamagara aba bakobwa ariko ko yagiye avugana nabo ku bijyanye n’amasomo.
Ati “ Ndabyemerako najyaga mvugana nabo mu gihe bari ku ishuri no mu rugo ariko insanganyamatsiko yabaga ari ibijyanye n’amasoko. Ibi simbifata nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Tuyizere yahakanye ko yigeze asaba umwe muri aba bakobwa ko bakundana akemeza ko ibi bigamije kumuharabika.
Bivugwa ko Ibigo byinshi haba iby’amashuri abanza, amashuri yisumbuye na za kaminuza habamo ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ntibivugwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera avuga ko hari aho bivugwa ariko ko ahenshi baruca bakarumira.
Ati “ Abahohoterwa bakwiye gukorana n’inzego zishinzwe iperereza, polisi kugira ngo dufatanye duce burundu ihohoterwa. Tugira inama amashuri gushyiraho politiki igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Kurwanya Ruswa na Karengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko iyi ngeso itari mu barimu gusa ko ahubwo ko bamwe mu banyeshuri bo mu byiciro byisumbutye na za kaminuza bayifite ariko agakoma urusyo n’ingasire.
Ati “ Mbere na mbere ni abarimu bafite imyifatire mibi. Icya kabiri ni abakobwa bo muri iyi minsi; bashobora kubeshya iyo babona baratsinzwe bakavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bishobora guterwa nanone n’imyambarire idahwitse yabo ishobora gutuma abarimu bagwa mu bishuko.
Ingabire Marie Immaculée, yadutangarije ko iki kibazo kizakomeza kuba ingorabahizi bitewe n’uko ubuyobozi bw’ishuri buhitamo guhishira abakekwaho obi byaha bugamije kwanga kwisiga icyasha no gutakaza abakozi
Ati “Bamwe mu bayobozi b’ishuri bashaka kwikemurira ikibazo batabanje kubaza ubuyobozi bubakuriye. Leta ishaka ko abakobwa batera imbere mu burezi ariko hakenewe ko uyu muco wo guceceka igihe abakobwa bahohotewe n’abarezi babo ucika. Bakwiriye kubivuga, bakabibwira ubuyobozi.”
Uyu muyobozi yongeraho ko umuntu runaka aramutse aketsweho iyi mico n’ubwo haba nta kimenyetso simusiga gihari, yahanwa n’ishuri, cyaba gihari agashyikirizwa ubutabera.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Kurwanya Ruswa na Karengane mu Rwanda, bwagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mashuri na za kaminuza riri ku kigero cya 65.30% n’ubwo hashyizweho amategeko ahana iki cyaha.
Uhagarariye Ishuri Ryisumbuye rya APPEKA Kabarondo, Uwitonze Ildephonse ntiyashatse kugira icyo atangariza Bwiza.com ahubwo yaduteye ubwoba ndetse yangiza bimwe mu bikoresho by’umunyamakuru.
Inkuru ya Samuel Baker Byansi


