Umuyobozi wa Polisi i Beni, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Col Safari Kazingufu, yahamagariye abapolisi bashya boherejwe muri aka gace, kwita ku mutekano mbere ya byose w’abaturage bajujubijwe n’inyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda.
Ni impanuro yabahaye ku wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2018, agira ati “Aba bapolisi bari hano baracyari urubyiruko, barangije imyitozo yabo, hari abaturutse i Kamina, Kitona n’ahandi, navuze ku by’umutekano muke, umujyi wa Beni wazonzwe na ADF, Maà¯-Ma௠ndetse na Virus ya Ebola”.
Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo aba bapolisi bahawe misiyo yo kurinda abaturage n’ibyabo, ndetse ko batagomba kwihanganira icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage.
Abapolisi bashyizwe muri aka gace kazengerejwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize zishe abaturage basaga 10, muri iyi teritwari ya Beni.
ADF/Nalu ni inyeshyamba zikomoka muri Uganda zikaba zimaze imyaka isaga 20 ku butaka bwa Congo, kuva mu mwaka wa 2014 zimaze kwica abaturage babarirwa mu bihumbi n’abasirikare ba Monusco bari mu butumwa bw’amahoro muri Congo basaga 20 kuva mu 2017.


